Perezida Kagame afata Global Fund nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu myaka 10 ishize

Perezida Kagame yemeza ko mu myaka 10 ishize Global Fund yaje ku isonga mu gufatanya n’u Rwanda kugera intego yo kurwanya indwara z’ibikatu nta gutezuka.

Perezida Kagame yashimye ibikorwa bya Global Fund mu Rwanda.
Perezida Kagame yashimye ibikorwa bya Global Fund mu Rwanda.

Global Fund ni ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurwanya Sida, Malariya n’igituntu, gishinzwe gutera inkunga ibikorwa bigamije kurwanya izo ndwara ziri mu zibasira isi cyane cyane ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 37 y’uyu muryango iteraniye i Kigali ikazamara iminsi itatu. Perezida Kagame yavuze ko kuva uyu muryango wagera mu Rwanda wafashije benshi mu bakenera ubufasha mu buvuzi kububona.

Yagize ati “Uwavuga ko Global Fund ari umufatanyabikorwa wagaragaje inkunga ikomeye mu mateka yacu ntiyaba abeshye. Ubwacyo, ikigega Global Fund ni gishya, ariko ni n’uburyo bushya bw’imikorere. Ikigega Global Fund cyazanye uburyo nyabwo bwo gukora kandi butikanyiza. Ntibikwiye gufatwa nk’ibisanzwe.”

Iyi nama nyobozi y’ikigega Global Fund, ihuriwemo n’abagera kuri 250 bakora mu bikorwa bifite aho bihuriye n’ubuzima no kwirinda indwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Global Fund kimwe n’ibindi bigo nka Concern,FHI,World Health Organisation,bifasha isi cyane kurwanya indwara,ariko ntabwo byashobora gukuraho indwara.UMUTI w’ibibazo isi yacu ifite,ni umwe gusa kandi tuwusanga muli Bible.Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka kandi uri hafi.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,imana izakuraho ubutegetsi bwose bwo ku isi,YESU abe ariwe uyobora isi yose (Revelations 11:15),kuko we ashoboye gukemura ibyananiye abantu.Yabyerekanye igihe yali ku isi. Azakuraho indwara zose,ubukene,intambara,akarengane,ubusumbane,urupfu,ubusaza,etc...Ariko kandi azarimbura n’abantu batita ku bintu by’imana,bibera mu byisi gusa (2 Thessalonians 1:7-9).Dushyireho umwete wo gushaka ubwo butegetsi bw’imana nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 6:33.

KANAMUGIRE Fiston yanditse ku itariki ya: 4-05-2017  →  Musubize

President Paul Kagame ibihe byose

karera yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

nkunda cyane ubuyobozi bwiza twahawe na President Paul Kagame

karemera yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

erega Global fund nayo iyo itabona ko mu Rwanda hari umufatanyabikorwa mwiza kandi uzi icyo ashaka ntiyari kwirirwa iza rwose , ariko kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza abanyarwanda bishimiye bubageza kubyo bifuza niyo mpamvu nabafatanya bikorwa bashimira ibyo bamaze kugeraho

leandre yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka