Nyabihu: Ingabo z’u Rwanda zatanze amaraso yo gutabara indembe

Ingabo zigize umutwe udasanzwe (Special Operations Forces) zibarizwa mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe muri Nyabihu zatanze amaraso yo gufashisha indembe.

Ingabo zigize umutwe udasanzwe (Special Operations Forces) zatanze amaraso yo gufasha indembe
Ingabo zigize umutwe udasanzwe (Special Operations Forces) zatanze amaraso yo gufasha indembe

Icyo gikorwa cyo gutanga amaraso cyakorewe muri icyo kigo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Gicurasi 2017.

Kitabiriwe na Brig Gen Innocent Kabandana uyobora umutwe w’Ingabo udasanzwe mu ngabo z’u Rwanda.

Yabwiye Kigali Today ko icyo gikorwa cyo gutanga amaraso cyakozwe muri gahunda rusange ingabo z’u Rwanda zirimo yo gutanga umusanzu wazo zifasha abaturage binyuze muri gahunda izwi nka “Army week”.

Agira ati “Twebwe icyo twashoboye ni ukunganira dutanga amaraso tuzi ko akenerwa n’abantu mu buryo bunyuranye."

Yongeyeho ko hirya no hino abasirikare barimo kuvura abaturage ku buntu abandi bakaba barimo kubafasha mu bikorwa bijyanye n’ubuhinzi, ubwubatsi no gusana ibiraro n’ibindi byose hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.

Ati “Ntabwo kubaka igihugu ari ukukirwanira gusa iyo ukirwaniriye haba hasigaye no kucyubaka iyo ni inshingano duhabwa n’amategeko kandi ni umuco mu ngabo z’u Rwanda (RDF).”

Abarenga 400 batanze amaraso yo gufasha indembe
Abarenga 400 batanze amaraso yo gufasha indembe

Alexia Mukamazimpaka, umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ukora mu ishami rishinzwe gutanga amaraso avuga ko kuba ingabo z’Igihugu zitanga amaraso yo gufasha indembe ari urugero rwiza rwo kwigira ku ngabo z’u Rwanda.

Agira ati “Kuba ingabo z’u Rwanda zitanga amaraso ntabwo ari ibintu bikwiye kubonwa na RBC gusa bikwiye kubonwa n’amaso y’Abanyarwanda bose bakabona ko ari urugero rwiza ingabo zirimo gutanga.”

Akomeza avuga ko kuba umusirikare arwanirira igihugu cye yarangiza akagira n’uruhare mu gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza ari ibintu byo gushimira ingabo z’u Rwanda. Abarenga 400 batanze amaraso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka