Ntibakirembera mu rugo nyuma yo kwegerezwa ivuriro

Ibitaro byo mu Murenge wa Mukarange muri Gicumbi byafashije abahatuye no mu nkengero zawo kutakiremebera mu rugo kuko serivisi z’ubuzima zabegerejwe.

Kuri iki kigo nderabuzima batanga serivise zose z'ubuvuzi ku babagana.
Kuri iki kigo nderabuzima batanga serivise zose z’ubuvuzi ku babagana.

Ibi bitaro byatangiranye ubushobozi bucye, byatumye mu minsi ishize hagenda hanagaragara ibibazo by’isuku nke.

Ariko muri rusange abahivuriza bavuga ko bibafatiye runini, nk’uko uwitwa Rugambage Aloys umwe mu bahivuriza abitangaza.

Avuga ko mbere baremberaga mu rugo kubera kubura imbaraga zo gukora urugendo rwo kujya kwivuza ku bitaro bikuru bya Byumba.

Icyo gihe iyo yabonaga nta bundi buryo bwo kwivuza yahitaga ajya kwiyahirira imiti ya kinyarwanda akaba ariyo anywa.

Agira ati “Uretse imvune z’urugendo abenshi bakurizagamo gupfa kubera kutabona ubuvuzi hafi.”

Avuga ko ikibazo abarwayi bahuraga nacyo cyabaga iyo umubyeyi agiye kubyara umwana, kuko kumugezayo byabaga bigoranye rimwe na rimwe ugasanga bamwe bahatakariza ubuzima kubera kutagerera kwa muganga igihe.

Musenge Elisabeth ni umukecuru utuye mu Murenge wa Shangasha, avuga ko ubu iyo arwaye ahita yihutira kujya kwa muganga kuko ivuriro ryamwegereye kandi rikamugezaho serivisi zose umurwayi akenera.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi mu ishami rishinzwe ubuzima Kayumba Emmanue,l atangaza ko gahunda yo kwegereza ibikorwa by’ubuzima abaturage byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko ubu mu karere kose habarirwa ibigo nderabuzima n’amavuriro mato 24.

Avuga ko hari na gahunda yo kwagura ivuriro ryo mu Murenge wa Rutare rikaba ivuriro rikuru ryakoherezwaho abarwayi igihe biri ngombwa.

Ati “Mu rwego rwo gufasha abaturage kwivuza ubu dufite gahunda yuko buri murenge wose uzaba ufite ikigo nderabuzima.”

Ubu imirenge isigaye itarubakwamo ibigo nderabuzima n’imirenge itatu ariko nayo abaturage bayo bivuriza mu yindi byegeranye.

Abaturage bashishikarizwa kugana ibigo nderabuzima mu gihe bahuye n’uburwayi, kugira ngo bahabwe ubuvuzi bw’ibanze ariko nabo bakibuka kujya batangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe kuko nabyo biri mu biborohereza kuvurwa badahenzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega byiza nigisubizo iwacu byumwihariko abaturage bakagari ka Rusambya.gusa isuku iracyakemagwa bikosore.

mbarushinana emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka