Ntawe uzongera kwinubira serivisi mbi kwa muganga

Nyuma yo gutozwa,intore zikora muri serivisi z’ubuvuzi mu turere twa Huye na Gisagara zivuga ko ntawe uzongera kwinubira serivisi mbi kwa muganga.

Intore z'abaganga mu karere ka Gisagara
Intore z’abaganga mu karere ka Gisagara

Ibi babivugira ko ngo inyigisho bahawe zatumye barushaho gukunda umurimo wabo, ku buryo nk’intore z’Impeshakurama bazarushaho gutanga serivisi nziza.

Dr. Cyprien Ntirenganya akora ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare, avuga ko bagiye kurangwa n’ubufatanye buzatuma akazi kabo kagenda neza, ku buryo nta mukobwa utukisha abandi uzongera kuboneka iwabo.

Agira ati “Abanyarwanda baravuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Kwa muganga, uwo mukobwa ni buri mukozi watungukaho akaguha serivisi mbi. Ubu n’uwo mukobwa wari mubi yabaye intore.”

Impeshakurama zo mu karere ka Huye ziyemeje ko nta wuzongera kwinubira serivisi mbi kwa muganga
Impeshakurama zo mu karere ka Huye ziyemeje ko nta wuzongera kwinubira serivisi mbi kwa muganga

Urayeneza Cecile ukora mu bitaro bya Kibilizi mu karere ka Gisagara avuga ko biyemeje gukumira indwara bigisha abaturage,ariko nanone abageze kwa muganga bakabakira vuba.

Ati ”Twiyemeje gukumira indwara,kugirango imirongo yo kwa muganga igabanuke.

Ni ukujya mu giturage yukabigisha kwirinda indwara,bakisuzumisha hakiri kare,hanyuma abaje kwa muganga tukabaha serivisi vuba kugirango batahe bajye mu zindi gahunda”.

Sr. Florentine Iribagiza akora ku bitaro bya Kabutare. We ngo yasanze kuba intore ntako bisa, akaba anabishishikariza n’abandi bantu bose.

Ati “Twakoraga, ariko tugakora nk’abanyamwuga batari intore. Ubu tugiye kuzajya dukora nk’abantu bakunda igihugu.”

Kubera ko abaganga batavira rimwe muri serivisi kandi baba bakenewe, bagenda batozwa mu byiciro.

Biyemeje guca imirongo miremire y'abarwayi kwa muganga
Biyemeje guca imirongo miremire y’abarwayi kwa muganga

Mu karere ka Gisagara iki cyiciro cya kabiri hatojwe abagera ku171. Mu cyiciro cya mbere hatojwe 134, naho mu cya gatatu hakazatozwa 238.

Mu Karere ka Huye abatojwwe ubu ni icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 355 harimo abagore 182 n’abagabo 173

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuki basize, aba, chk ujya, kwivuza ufite transfer bakaguha, rendezvous yamezi, 4cy5 wajyayo, ngo ntamuganga, bakaguha indi yumwaka utaha gutyo gutyo! !!

lg yanditse ku itariki ya: 22-01-2017  →  Musubize

thanks kumakuru meza

Elias yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

thanks kumakuru meza

Elias yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Kuba intore ntako bisa ,Tubaye abantu bashya
.

alias yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka