Mukura: Umubyeyi ubyariye mu rugo acibwa ibihumbi 10RWf

Abaturage b’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro batangaza ko umubyeyi ubyariye mu rugo acibwa ibihumbi 10RWf, ibintu bafata nk’akarengane bakorerwa.

Abatuye umurenge wa Mukura muri Rutsiro barinubira amafaranga ibihumbi 10RWf acibwa uwabyariye mu rugo
Abatuye umurenge wa Mukura muri Rutsiro barinubira amafaranga ibihumbi 10RWf acibwa uwabyariye mu rugo

Abaturage baganiriye na Kigali Today, bayitangariza icyo kibazo, ntibemera ko amazina yabo atangazwa.

Umwe muri bo agira ati “Baduca ibihumbi icumi (10000RWf) iyo utabyariye kwa muganga ariko tubona ari akarengane kuko bishobora no gutungura umubyeyi wari utwite mu gihe yari atarajya kwa muganga.”

Mugenzi we nawe ati “Turabizi ko kubyarira kwa muganga ari byiza kuko abaganga babasha kwita ku mubyeyi, ariko na none guca ibihumbi 10 utashoboye kujya kubyarirayo. mbona ari akarengane gakomeye, hari n’igihe bayaguca kandi wabyariye mu nzira uri kujyayo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura w’agateganyo, Icyizihiza Alida avuga ko bashyizeho ayo mafaranga kugira ngo bagerageze kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Agira ati “Muri uyu Murenge hagaragaraga imfu nyinshi kubera abaturage babyarira mu urugo, ariya mafaranga rero ni amande kugira ngo babyumve cyane, yumve ko natajya kubyarira kwa muganga ahanwa.”

Akomeza avuga ko nta mubyeyi upfa gutungurwa n’inda kuko abajyanama b’ubuzima baba bakurikiranira hafi ababyeyi batwite bari mu Midugudu.

Ikindi ngo ni uko iyo bibayeho bagasanga koko umuntu yatunguwe ntabwo acibwa ayo mafaranga.

Uyu muyobozi ariko ntavuga umubare w’ababyeyi baba baritabye Imana bazira kubyarira mu rugo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko agiye gukurikiran iby'icyo kibazo
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko agiye gukurikiran iby’icyo kibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko ibyo bintu ntacyo abiziho akaba agiye gukurikirana.

Agira ati “Nta makuru mbifiteho, wenda umuntu yakurikirana, gusa urumva ko ari uburyo bwo gukangurira abantu kubyarira kwa muganga.

Ariko nawe urumva ko icyo giciro ari kinini kandi sintekereza ko baba baragishyizeho babanje kumvikana n’abaturage.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ibyo nakarengane bareke guhohotera abaturage iyo umubyeyi abyaye arahembwa ntacirwa amafaranga murakoze

ugizwenayo abed yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

ikibazo nibaza:amande acibwa rubanda rutoya ashyirwaho nande?ayashyiraho yagishije inama nde? Ajya mu wuhe mufuka cg iyihe sanduku?Acungwa nande? Akora ibihe bikorwa?
Mukura,umurenge wa Mukura n’imiterere yawo,nta mihanda ihari,bivuzeko nta n’imodoka.Mbese ubuyobozi bufite gahunda ki yo kubonera uwo murenge imihanda ikwiriye?

Iyaba byashobokaga nkibariza umuyobozi w’akarere ngo ansobanurire buryo ki mu karere ayobora hashyirwaho igihano cy’akarengane nka kiriya ntabimenye! Niba atarabeshye umunyamakuru,ibyo yavuze bigaragazako ntacyo amariye abaturage.

Atanaziya yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

MAZE HARI NABABYARIRA KU NZIRA,UWAKWEREKA URUGENDO UMUBYEYI AKORA AJYA KWA MUGANGA.KWA MUGANGA HABA ARIKURE KBS

KABIBI yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ubu se uca amafaranga umugore yabyaye, we ntabwo yabyawe? Aho kumuhemba, bamuca amafaranga? Nari nzi ko muri Rutsiro bajijutse, none nkuwo Gitifu yeguye bavuga ngo ni akarengane?
Akumiro kaba henshi? Ariko aya mabwiriza adahwitse bayavanahe?

disi yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Nakwibaza ibitaro birihafi hari umuhanda hari imodoka wasanga bihutira guca amafaranga bataranoza Ibyo mvuze ntawe utazi akamaro ko kubyarira kwamuganga

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

ako nakarengane

cedrick yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

ibyo ni akarengane ndabarahiye

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka