Mu Rwanda hagiye guterwa ibiti byirukana imibu itera Malaria

Abadepite mu nteko ishinga amategeko barasaba guverinoma y’u Rwanda guha abaturage ibiti bita “Gelanium” bakabitera ku bwinshi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya Malaria.

Minisitiri Gashumba yasabwe n'Abadepite ko haterwa ibiti bya Gelanium bizwiho kwirukana imibu itera Malaria
Minisitiri Gashumba yasabwe n’Abadepite ko haterwa ibiti bya Gelanium bizwiho kwirukana imibu itera Malaria

Ibi abadepite babisabye Minisitiri w’ubuzima, Diane Gashumba ubwo yari mu nteko ishinga amategeko tariki ya 11 Gicurasi 2017, asaba ko Minisiteri ayoboye yahabwa ingengo y’imari izakoresha mu bikorwa byayo mu mwaka utaha wa 2017/18.

Mu mushinga usaba ingengo y’imari hagaragayemo amafarangna azakoreshwa mu bikorwa byose byo kurwanya indwara.

Abadepite basaba ko mu buryo bwo kurwanya Malaria iyo minisiteri yanashakira Abanyarwanda ibiti bya Gelanium bakabitera iwabo aho batuye kuko icyo gihe ngo nta mubu utera Malaria wazongera kuhakandagira, bityo icyorezo cya Malaria kigacika burundu.

Minisitiri Gashumba yabwiye Kigali Today ko ibyo biti babizi, ubu ngo Minisiteri ikaba igiye kubyigaho bikaba byazifashishwa kurinda Abanyarwanda Malaria mu minsi iri imbere.

Agira ati “Ibyo biti koko bivugwaho kuba byirukana imibu n’utundi dukoko. Ubu natwe nka minisiteri tugiye kubyigaho tunarebe ahandi byaba byarakoreshejwe, umusaruro byatanze n’uburyo babikoresha neza, nibiduha icyizere buzaba ubundi buryo tuzakoresha mu guhashya Malaria.”

Ibiti bya Gelanium bimeze nk'ibi biterwa nk'indabo. Bizwi ho kwirukana udusimba tuguruka turimo n'imibu
Ibiti bya Gelanium bimeze nk’ibi biterwa nk’indabo. Bizwi ho kwirukana udusimba tuguruka turimo n’imibu

Ibi biti bya Gelanium ubusanzwe bikoreshwa nk’imitako kuko bifatwa nk’indabyo kandi abahanga bemeza ko aho bitewe hose byirukana udukoko tuguruka hafi aho turimo n’imibu itera Malaria.

Minisitiri Gashumba avuga ko ariko ibyo biti atari bwo buryo bwonyine bwo kurwanya Malaria, yongera kwibutsa Abanyarwanda kwitabira uburyo bwose bwo kurwanya Malaria burimo kuryama mu nziritamubu iteye umuti, gukumira ibihuru n’ibidendezi birekamo amazi hafi y’aho abantu batuye.

Abanyarwanda kandi bahamagarirwa kujya bakinga amadirishya n’inzugi buri gihe ku isaha ya saa kumi kuko ari bwo imibu itangira kwinjira mu nzu ndetse no kujya bisuzumisha hakiri kare igihe bumva bafite ibimenyetso bya Malaria.

Biteganyijwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 u Rwanda ruzatanga inzitiramubu miliyoni esheshatu ku baturage batishoboye, abafite ubushobozi ariko bakaba bashobora kuzigurira ahandi ziboneka mu mafarumasi.

Uretse gutanga inzitiramubu, Leta y’u Rwanda isanzwe ikoresha uburyo burimo gutera imiti yirukana imibu mu nzu, mu turere turangwamo Malaria.

Abanyarwanda ariko basabwa kuryama mu nziriramibu iteye umuti
Abanyarwanda ariko basabwa kuryama mu nziriramibu iteye umuti

Mu mwaka ushize wa 2016 Leta yari yanafashe ingamba zo gusakaza ubwoko bw’amafi yitwa tilapia hirya no hino mu biyaga by’u Rwanda kuko ayo mafi nayo ngo arya imibu itera Malaria.

Mu mwaka wa 2015 Abanyarwanda basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 900 barwaye Malaria ihitana abantu 424, nyamara mu 2012 Malaria yari yafashe abantu imihumbi 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo giti cyitwa geranium aho kuba gelanium.

mwareba kuri google ibyiza byacyo

alias Metere yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

GELANIUM yirukana IMIBU ntabwo ari iyi batweretse ku ifoto. Ni yayindi ivamo amavuta y’imibavu(parfum). Kandi nabyo mugomba kubanza kubikorera igerageza, mu gafata échantillion y’ingo runaka muri buri KARERE, umurenge, Akagari, Umudugudu maze mukareba ngo kugirango imibu igende, hagomba guterwa ingana iki mu rugo? Ese mu turere twose niko iyo GELANIUM iba ifite impumuro ikaze yirukana koko imibu? Ni inama natangaga, zidasaba umushahara, hato mudasesagura amafaranga y’i GIHUGU muyaha RWIYEMEZAMIRIMO Uzabagemurira ingemwe zo guha abaturage.
Ariko ibi nanditse ntimubihe agaciro niba ibyo mvuze mwaramaze kubikora. MURAKOZE.

GGG yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Byaba aribyiza nubwo buryo bukoreshejwe kuko byadufasha gusezerera burundu marariya.

Kalisa justin alias Amujuka yanditse ku itariki ya: 13-05-2017  →  Musubize

Murwanye Mararia

Nibyo Murwanye Marariya yanditse ku itariki ya: 12-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka