Mu munsi umwe bakusanije miliyoni 3 z’ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bo mu Murenge wa Fumbwe muri Rwamagana nyuma yo kuza ku mwanya wa nyuma umwaka wa shize muri mituweri, bakusanyije miliyoni eshatu z’ubwisungane bwa 2018.

Bakusanyije amafaranga miliyoni 3 yo kugura ubwisungane mu kwivuza
Bakusanyije amafaranga miliyoni 3 yo kugura ubwisungane mu kwivuza

Umuturage witwa Niyonzima Emmanel, avuga ko ubu impamvu abaturage bashishikariye gutanga ubwisungane mu kwivuza ari uko bahuye n’ikibazo cyo kurwara bakabura uburyo bivuza ahubwo bakarembera mu rugo.

Ati “ubu twiyemeje ko muri uyu mwaka wa 2017- 2018 ubwisungane tuzaba aba mbere kandi twiyemeje ko nta muturage n’umwe uzasigara adatanze ubwisungane”.

Igikorwa cyiza ubuyobozi bwabakoreye ni uguhamagara abakozi ba banki ndetse n’abo ku mavuriro bakabasanga ku Murenge bagahita batererwa kashe ndetse amakarita yabo bakayatahana bagahita bayivurizaho.

Sezibera Aphrodis nawe ni umwe mu baturage wishimiye iyi gahunda avuga ko igikorwa nk’icyo cyabaruhuye igihe bategerezaga kingana n’ukwezi ndetse akabona buri wese abyishimiye kuko ari uburyo bwiza bwo kuborohereza kwivuza.

Zamu Daniel,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe avuga ko uburyo bwakoreshejwe ngo aba baturage bazitabire gutanga ubwisungane, ari ubukangurambaga bakorewe hakiri kare biciye mu marushanwa.

Aba baturage bose bitabiriye guhurira ku murenge maze buri wese agatanga amafaranga afite uko angana ubashije gutangira umuryango we agatahana makarita utayatanze yose agakorerwa ikarita ariko agashishikarizwa gutanga umusanzu wose.

Uyu munyamabanga avuga ko impamvu uyu murenge waje ku mwanya wa nyuma mu mwaka wa 2016-2017 byatewe n’uko batakorewe ubukangurambaga ndetse utarayatanze ngo akurikiranwe agirwe inama.

Aha niho yashyizeho gahunda yo kubicisha mu marushanwa y’imbyino n’indirimbo n’imivugo bikangurira abantu ibyiza bya mituweri,bagahatanira igikombe.

Abaturage bahise bandikwa banatahana mituweri zabo
Abaturage bahise bandikwa banatahana mituweri zabo

Ubu buryo nibwo bwatumye abaturage bitabira iyi gahunda maze umunsi biyemeje bose baza bitwaje amafaranga arakusanywa agera kuri miliyoni zisaga eshatu.

Ati “ubu umunsi umwe tubashije gukusanya izi miriyoni nitwongera guhura ubutaha hazatangwa nandi ku buryo n’abishyurirwa bari mu cyiciro cy’abatishoboye bazishyurirwa”.

Ibi bikorwa byo gukangurira abaturage gutanga ubwisungane ubu buyobozi bufite ingamba ko mu kwezi kwa 5 kuzarangira nta muturage wa Fumbwe udafite ubwisungane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

fumbwe muri mungamba mukomerezaho kandi byaba byiza nindi mirenge ibarebeyeho kugirango burimunyarwanda wese udafite ubundi bwishingizi abashe kubona Mutuelle desante

ishimwe diane yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Abavuka i Fumbwe ndetse nabahatuye twiteguye kwesa imihigo kdi twibuke ko aritwe bifitiye akamaro.

J Claude RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka