Mitiweri igiye gufasha abafite ubumuga kubona insimburangingo

Abafite ubumuga bivuriza i Gatagara bagorwaga no kubona inyunganirangingo n’insimburangingo kubera ubushobozi buke ntibazongera kugira icyo kibazo kuko Mitiweri igiye kugikemura.

Abafite ubumuga bivuriza i Gatagara bazajya babona insimburangingo bishyuye 10% gusa ry'amafaranga ayiguze
Abafite ubumuga bivuriza i Gatagara bazajya babona insimburangingo bishyuye 10% gusa ry’amafaranga ayiguze

Ibyo byameshejwe abahagarariye abafite ubumuga bo mu mirenge igize Akarere ka Huye ubwo bagiraga inteko rusange tariki 20 Kamena 2017.

Muri iyo nteko abafite ubumuga babwiwe ko guhera muri Nyakanga 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoboka (RSSB) kibinyujije muri Mitiweri, kizajya kibunganira kubona inyunganirangingo n’insimburangingo ubundi bo biyishyurire 10% by’amafaranga bagombaga kwishyura.

Abafite ubumuga bakimara kumva iyo nkuru banezerewe kuko ngo ubusanzwe bajyaga kwivuriza i Gatagara bagahendwa kuko nta bushobozi bundi bari bafite; nkuko umwe muri bo witwa Janvier Mudahunga abivuga.

Agira ati “Hari abantu wasangaga baraheze mu rugo, ntibajye kwivuza kubera amikoro makeya. Hari n’abo wasanganaga insimburangingo zishaje barabuze amafaranga yo kugura izindi. Ibi ntibizasubira.”

Mugenzi we witwa Adam Gumiriza w’i Rusatira avuga ko kuba bagiye kuzajya bivuriza i Gatagara nkuko bivuriza ku yandi mavuriro ya Leta ari ibyo gushimirwa abatumye bigerwaho.

Agira ati “i Gatagara bari bafite ubwishingizi bumwe bakorana, ariko mituweri ntiyari irimo. Mu by’ukuri hari insimburangingo nyinshi wasangaga abantu bamwe badashoboye kuzigurira. Nk’iyo nambaye nayiguze miliyoni n’ibihumbi 200RWf. Uzayikenera ubutaha azatanga ibihumbi 120RWf.”

Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, avuga ko batangiye kubiharanira mu mwaka wa 2016.

Icyo gihe RSSB ngo yemereye ko ibitaro bya Gatagara bikorana na Mitiweri ariko ngo byo byagombaga kubanza kwemerwa na Minisiteri y’ubuzima nk’ibitaro byoherezwaho abafite ubumuga baturutse ku bindi bitaro.

Muri Gicurasi 2017, ni bwo Minisiteri y’ubuzima yemereye ibitaro bya Gatagara kuzajya bikorana n’ibindi bitaro.

Ndayisaba avuga ko ibitaro by’i Ririma n’iby’i Gahini na byo bikunze gutanga serivizi ku bafite ubumuga byo bitaremererwa na RSSB ariko ngo nabyo bari kubiharanira.

Akomeza avuga ko hari gushakwa ukuntu insimburangingo n’inyunganirangingo zajya zitangirwa no mu bitaro by’uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka