Kuvugurura ikigo nderabuzima byanogeje serivise zihabwa abarwayi

Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Muganza kiri mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko bashimishijwe n’uko cyaguwe bakaba batakibyiganira ku bitanda nk’uko byahoze.

Soeur Eugenie Mukashyaka avuga ko inyubako zaguwe ariko hagikenewe izindi ngufu kugira ngo n'ahasigaye haguke.
Soeur Eugenie Mukashyaka avuga ko inyubako zaguwe ariko hagikenewe izindi ngufu kugira ngo n’ahasigaye haguke.

Mu muhango wo gutaha inyubako nshya z’iki kigo wabaye ku wa 17 Kamena 2016, abaturage bahivuriza bavuze ko kitaravugururwa, abarwayi bavurwaga ariko batisanzuye.

Aba baturage bavuga ko hari igihe abantu bajyaga mu bitaro ari benshi, bikaba ngombwa ko abarwayi babiri cyangwa batatu baryama ku gitanda kimwe.

Nyirahabimana Josephine wabyariye muri iki kigo nderabuzima avuga ko ari inshuro ya gatatu ahabyariye, ariko ko inshuro ebyiri za mbere, ababyeyi babaga ari benshi kandi aho bakirirwa ari hato, bigatuma babiri baryama ku gitanda kimwe.

Ati ”Hari hatoya cyane, ugasanga birabangamye kuko hari igihe ababyeyi baryamaga ku gitanda ari babiri cyangwa banarenga.”

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be bavuga ko kuva aho ikigo nderabuzima cyaguriwe, inyubako ziyongereye mu bwinshi no mu bunini, ku buryo abarwayi batakirarana ku gitanda.

Abarwayi barishimira ko kwagurwa kw'iki kigo nderabuzima kwatumye babona serivise nziza.
Abarwayi barishimira ko kwagurwa kw’iki kigo nderabuzima kwatumye babona serivise nziza.

Ati ”Ubu haragutse, ababyeyi turisanzura nta kibazo. Buri wese akabona igitanda cye.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muganza, Soeur Eugenie Mukashyaka, avuga ko ikibazo cyo kubyiganira ku bitanda ku barwayi cyari gihari, akavuga ko nubwo kitarakemuka burundu, ngo inyubako ziyongereye ku buryo ari gake abarwayi bararana ku gitanda kimwe.

Ati ”Ikibazo gisa n’aho cyakemutse ariko nk’aho ababyeyi bamaze kubyara baruhukira ndetse n’aho bategerereza haracyari hatoya, ari na yo mpamvu dukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo habonetse ubushobozi, dukomeze twagure.”

Ikigo Nderabuzima cya Muganza cyashinzwe na Diyoseze Gatolika ya Gikongoro mu mwaka wa 1963, kikaba cyakira abaturage basaga ibihumbi 20 bo mu Murenge wa Muganza.

Imirimo yo kuvugurura no kwagura iki kigo nderabuzima yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 49, yatanzwe n’Akarere ka Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka