Inkera y’imihigo yazanye impinduka mu rwego rw’ubuvuzi

Umuryango w’Abafatanyabikorwa mu by’Ubuzima (Partners In Health) uratangaza ko gukora inkera y’imihigo mu rwego rw’ubuvuzi biruteza imbere kuko habaho kwisuzuma no guhiganwa.

Dr. Alex COUTINHO, Umuyobozi wa Partners In Health avuga ko inkera y'imihigo mu buvuzi iteza imbere uru rwego.
Dr. Alex COUTINHO, Umuyobozi wa Partners In Health avuga ko inkera y’imihigo mu buvuzi iteza imbere uru rwego.

Partners in Health yabitangarije mu Karere ka Kirehe tariki 15 Kamena, ubwo habaga inkera y’imihigo ku nshuro ya gatandatu, hagahembwa ibigo nderabuzima byabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo ijyanye no kuboneza urubyaro, kugira isuku, kurwanya imirire mibi mu bana ndetse no guteza imbere ubwisungane mu kwivuza (Mituweri).

Inkera y’imihigo itegurwa na “Partners In Health” ku bufatanye n’Akarere ka Kirehe igahuza ibigo nderabuzima, binyuze muri gahunda y’isuzuma riba ryakozwe n’inzobere mu buvuzi, kandi abayitabira bemeza ko imaze kuzamura uru rwego.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musaza, Dukuzumuremyi Narcisse, asanga gahunda y’inkera y’imihigo yarazanye impinduka mu buvuzi bwabo.

Abashinzwe iby'ubuzima mu Karere ka Kirehe bitabiriye iyi nkera y'imihigo.
Abashinzwe iby’ubuzima mu Karere ka Kirehe bitabiriye iyi nkera y’imihigo.

Ati “Imihigo ituma twisuzuma tugakosora ibidakorwa neza. Ni byo twakoze none Ikigo Nderabuzima cya Musaza gishimiwe muri iyi nkera y’imihigo gihabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbi 500Frw.”

Ndayisaba Aphrodice wayoboye itsinda rishinzwe isuzumamikorere muri serivisi zitangirwa mu Bitaro bya Kirehe, avuga ko yabonye impinduka nyinshi aho inkera y’imihigo iteguriwe.

Agira ati “Iyi mihigo yateje imbere ubuvuzi ku buryo bufatika. Urugero ni igihe umugore wabyaye amara mu bitaro cyangwa abarwayi ba diyabete, usanga harimo impinduka zigaragara kuko iyo minsi yaragabanutse cyane kubera kwitabwaho. Muri serivisi nyinshi, gahunda z’ubuvuzi zikorwa neza.”

Byukusenge Madeleine ushinzwe Imiyoborere n'Imibereho Myiza y'Abaturage mu Ntara y'Iburasirazuba.
Byukusenge Madeleine ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa Partners in Health mu Rwanda, Dr. Alex Coutinho, yagize ati “Ndashaka kubaza: Ufite umwana akarangiza igihembwe cya mbere, icya kabiri, umwaka ugasozwa nta ndangamanota akuzaniye wakumva umerewe ute? Ni yo mpamvu y’uyu munsi w’inkera y’imihigo, tubaha amanota yanyu n’abagenerwabikorwa (abivuza) bakamenya uko service bahabwa zihagaze.”

Yasabye abashinzwe ubuvuzi kurushaho kunoza imikorere baharanira gutanga serivisi nziza ku bagenerwabikorwa ashimira n’abitwaye neza bahiga abandi.

Uyu muyobozi yizeje serivisi ya “Néonatologie” yakira abana bavukana ibibazo inyubako izaba igezweho ifite n’ibikoresho bihagije ku buryo ngo izaba icyitegererezo mu gihugu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, Byukusenge Madeleine wari muri uwo muhango, yashimiye aba bafatanyabikorwa n’Akarere ka Kirehe uruhare bagira mu guteza imbere ubuvuzi binyuze mu nkera y’imihigo.

Ati “Inkera y’imihigo ni nziza, ituma buri muntu yisuzuma na nyuma akagira abandi bamusuzuma bakamurebera mu byo akora, bakamwereka ahari intege nke hagakosorwa.”

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald ashyikiriza igihembo Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Ntaruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald ashyikiriza igihembo Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ntaruka.

Buri kigo nderabuzima muri 6 byahize ibindi, cyahembwe amafaranga ibihumbi 500Frw, naho ikigo cyesheje umuhigo umwe kigahembwa ibihumbi 200Frw. Amafaranga yahembwe ibigo yose hamwe asaga miliyoni eshanu z’amanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka