Ingabo z’igihugu zishyuriye Mitiweri abaturage 67 batuye i Gahanga

Abaturage 67 bo mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro bishimira ko batazongera kurembera mu rugo kuko bishyuriwe mitiweri izabafasha kwivuza.

Umwe mu baturage b'i Gahanga ashyikirizwa mitiweri
Umwe mu baturage b’i Gahanga ashyikirizwa mitiweri

Izo mitiweri bazishyuriwe n’ingabo z’igihugu (RDF) zikorera mu Karere ka Kicukiro, ku wa kabiri tariki ya 19 Nzeli 2017.

Abo baturage uko ari 67 bakomoka mu miryango 17 itari ifite ubushobozi bwo kwiyishyurira mitiweri.

Nyiransabimana Mariya avuga ko agize amahirwe adasanzwe kuko yari amaze ukwezi yaravunitse ariko ntabashe kwivuza.

Agira ati “Hashize ukwezi mvunitse urutugu mbura uko nivuza kandi iyo nyigira ubu mba narakize. Ndishimye cyane rero kuba ingabo zacu zinyishyuriye mituweri, Imana ibahe umugisha, ejo ndazindukira kwa muganga.”

Mugenzi we witwa Ufitikirezi Julienne yungamo agira ati “Nshimiye byimazeyo ingabo z’igihugu zinkoreye iki gikorwa, ubu numvaga ntazi aho nzakura mituweri yanjye n’umuryango wanjye none ndasubijwe, ntabwo nzarembera mu rurgo ninarwara.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique avuga ko icyo gikorwa cyari gikenewe kuko Umurenge wa Gahanga urimo abaturage benshi batishoboye.

Agira ati “Uyu murenge urimo abaturage benshi badafite ubushobozi buhagije ku buryo hari abatabasha kwiyishyurira mituweri ari yo mpamvu twabahisemo.”

Akomeza agira ati “Ku bufatanye rero n’ingabo z’igihugu zikorera mu karere kacu, bamwe muri abo batishoboye bishyuriwe mituweri, kikaba ari igikorwa cyiza cyo kunganira abaturage mu mibereho myiza.”

Abaturage b'i Gahanga bahamya ko batazongera kurembera mu rugo kubera mitiweri bishyuriwe
Abaturage b’i Gahanga bahamya ko batazongera kurembera mu rugo kubera mitiweri bishyuriwe

Uwo muyobozi akomeza avuga ko mu Karere ka Kicukiro, ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bugeze kuri 65%.

Yongeraho ko ingamba zikomeje zo gukangurira abaturage gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bose barangize kwishyura bityo ntihazagire urembera iwe kubera kubura uko yivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka