Ibitaro bya Rwamagana biravugwaho gutanga serivisi mbi

Abarwayi bajya kwivuriza ku bitaro bikuru bya Rwamagana bavuga ko bahabwa serivisi mbi ku buryo bashobora kumara iminsi ibiri bataravurwa.

Abajya kwivuriza ku bitaro bya Rwamagana bavuga ko bahabwa serivisi mbi
Abajya kwivuriza ku bitaro bya Rwamagana bavuga ko bahabwa serivisi mbi

Uwimana Francine, umwe mu barwayi twahasanze yaje kwivuza, avuga ko amaze iminsi ibiri aza kuhivuriza ariko atarabonana na muganga kandi arembye.

Agira ati “Ubundi ikigonderabuzima kitwohereza hano ari uko babona ko turembye batabasha kutuvura none hano turahagera tukamara iminsi ibiri tutaravurwa.”

Mugenzi we witwa Aisha Muteteri avuga ko amaze iminsi itatu atarabona imiti kandi afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Avuga ko gutegereza abaganga bamuha imiti igihe kirekire bituma indwara ye irushaho gukara ku buryo byamubyarira ibindi bibazo.

Iki kibazo aba barwayi bahuye nacyo bagihuriyeho n’abandi barwayi batandukanye kuko bose baza kuri ibi bitaro boherejwe n’ibigo nderabuzima bamwe bagataha batavuwe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana, Muhire Philbert yemera ko iki kibazo cyo kutavura abarwayi ku gihe gihari.

Gusa avuga ko giterwa n’abaganga bakora mu isuzumiro badahagije kuko ari batatu gusa kandi ku kwezi bakira abarwayi bivuza bataha babarirwa mu 2000, bivuze ko buri munsi bakira abarwayi bagera kuri 60.

Indi mpamvu itera icyo kibazo ni uko ukwezi kwa Gashyantare 2017 kugitangira, umukozi wari ushinzwe gutanga amafishi, akanereka abarwayi aho bajya kwisuzumishiriza, ntiyihutaga bituma bashaka undi umusimbura.

Agira ati “Mu by’ukuri sinanyuranya cyane nibyo abarwayi bavuga kuko twahuye n’ikibazo cy’umukozi wabahaga amafishi wabikoraga nabi ndetse aza no kurwara tumusimbuza undi.”

Akomeza avuga ko usibye kuba bakira abarwayi bivuza bahata 2000 ku kwezi, mu bitaro haba hari abarwayi babarirwa hagati ya 130 ni 170, mu gihe ababyarira muri ibyo bitaro bo ari 240 buri kwezi.

Aba ni bamwe mu barwayi bategereje kwivuriza ku bitaro bya Rwamagana
Aba ni bamwe mu barwayi bategereje kwivuriza ku bitaro bya Rwamagana

Muhire avuga ko zimwe mu ngamba bafashe harimo gukomeza kugenzura uko abaganga baha abarwayi serivisi bakeneye.

Umukozi utazuza inshingano ze uko bikwiye azajya asabwa ibisobanuro, nyuma nadahindura imikorere, ahagarikwe mu kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

umva nukuri pee icyibazo cyo kwivuza cyiri hose .ariko ngendeye kubyo mbona mbona arukubera abaganga bacye cyangwa badafite ubumenyi buhagije
minisante irebe uko yabigenza yongere abaganga .arko biranashoboka ko cyaba biterwa wenda numushahara udashimishije bakaba bakora nabi due to lack of motivation
nuko mbibona

alias yanditse ku itariki ya: 28-03-2017  →  Musubize

Muraho,si aho gusa,muzanyarukire ku bitaro bya Masaka i Kabuga aho bitirira ku bashinwa,ni agahomamunwa. Batanga service nabi cyane. Niba ari ubuke bw’abaganga ,niba ari imikorere mibi,rwose birakabije.Muhasure banyamakuru beza,naho muzatugezeho amakuru yaho. Murakoze.

Kazungu yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

ngo umuti barawubonye, nukudakoresha phone hhhhhhhhhh, birababaje based on which data!

minisante we warakubititse!

alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Yewe nanjye ndabihamya,gusa iyo utivugiye ntuhava.ibyambayeho umudamu wanjye yabyariyeyo,bakanga kuduserera kandi abarwaza barara hanze,nabasabye kunsezerera bambwira nabi.ndasakuza cyane nti wenda banyice ariko wenda hari abo byakiza,sinamenye n’ukuntu bansinyiye mpita ntaha kandi hari abari bamaze icyumweru basezeza bakabangira.

sasa yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

UCUKUMBUYE WASANGA SERVICE MBI IHARI KANDI NTAMUKOZI UYIFITEMO URUHARE
IBITARO BYABAYE IBYINTARA HONGERWA ABAGANGA BINZOBERE ABARWAYI BARIYONGERA ARIKO SE HARI UWATEKEREJE KO RECEPTION IGOMBA GUAHABWA INGUFU, ESE NIBA INZOBERE ZIYONGEREYE NTITUZI NEZA KO ZICA KURI RECEPTION! ESE UMURWAYI UBONANYE NINZOBERE NTAKENEYE LABO, RADIO, IMITI NIBINDI!

INAMA:NIHAVUGURURWE CIRCUIT YOSE UMURWAYI ACAMO HONGERWE ABAKOZI KUGIRANGO NTIHAGIRE AHO ATINDA KUKO UMURWAYI ACA HENSHI(RECEPTION,ARCHIVE,KWISHYURA,KUBONANA NA MUGANGA,RADIO,LABO, GUTEGEREZA IBISUBIZO,KONGERA GUTEGEREZA KUBONANA NA MUGANGA NGO AREBE IBISUBIZO,KWISHYURA IMITI,GUTEGEREZA KUBONA IMITI), SO MUGANGA MUKURU SINZI NIBA YAKOZE UBUSHAKASHATSI AKABONA KO IKIBAZO ARI CONCIRTATION GUSA SINZI. URUGERO EJO BUNDI NARAHIVURIJE NSANGA KUGIRANGO UMUNTU UMWE MURI LABO YAKIRE ABANTU NIBIZAMI BYOSE KANDI ANABIPIME WENYINE GUHERA 17H00 KUGEZA 7H00 AM(AMASAHA 14 WENYINE NIJORO) BITOROSHYE ARIHO ASHOBORA KUKUBWIRAKO UZABONA IGISUBIZO EJO BITYO UKARARA UTAVUWE. SO NIBAVUGURURE BONGERE ABAKOZI

STR yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

NDABONA MWAGAYE GUSA NIBA MWACUKUMBUYE NTABYIZA MWABONYE, SO ABANYAMAKURU MUKUNDA BYACITSE. BIRASHOBOKA KO UKOZE CUSTOMER SATISFACTION SURVEY WASANGA SATISFACTION RATE ARI 80% MWEBWE MUKABA MWIBANZE KURI 20% GUSA. NEXT TIME IT COULD BE BETTER MUBAJIJE DIRECTOR CUSTOMER SATISFACTION RATE DATA KUGIRANGO MUBWIRE ABANYARWANDA AMAKURU AFITE DATA ATARI UKO ABANTU BABYUMVA GUSA.

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

ibintu ntabwo byacitse gusa buri muntu akwiriye gukora inshingano ze kandi twibuke ko nta system iri ideale ahubwo abantu nuguhora bakora improvement kandi improvement ntishoboka 100%, twibukeko natwe kugiti cyacu tudakora ibyo dushijwe neza 100%, twirenganya abaganga gusa niba hari ikitagenze neza dusabe ubufasha kubabishijwe, ntaamuntu wakora nk’Imana.

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

abarwayi bajye bakangurirwa kubaza ibibabangamiye kuko hari ababishinzwe nka customer care officer,ntamuntu wakwiye kurara atavuwe yahageze kuko most of hosptals zikora 24hours out of 24 hours,kandi abarwayi babaye benshi hashyirwaho uburyo bwo kubafasha byihuse, mubyukuri haba hari sugestion box uranenga cyangwa ugashima igitekerezo cyawe kigafasha akarere gukosora cyangwa gushyiraho uburo bufasha abarwayi.

ikindi nuko customer care adakwiriye kukorera muri office gusa ngo abanyamakuru bamutange kumenya ibitagenda kandi ariko kazi ke, yagakwiriye gutaha azi ishusho ya service yatanzwe mubitaro utafashijwe akamusabira ubufasha byihuse.

dgh yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Imikorere mibi rwose muri rwamagana irahari kuko uretse mu bitar n’abivuriza kuri centre de sante duhura nikibazo. ibaze aho ujya gukingiza umwana ukahagera saa moya bakagukingirira sa tanu zishyira saa sita, inzara yishe abana n’ababyeyi. Rwose iyi mikorere ikwiye guhinduka kuko mu gihe bikomeje gutya birabangamira ubuzima bw’abaturage ’iterambere.

Umugabo ukora muri izo servisi witwa Nsengiyumva rwse akora nabi kuko umubyeyi uhageze saa mbiri zirengaho we anamusubiza mu rugo ntakingize ngo yatinze. Ubuyobozi iyo businziriye rubanda turahagwa.byose biterwa n’Ubuyobozi, bushatse ko bikosoka byakozoka

uwimana@gmailcom yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ibyo ntawabhhakana ko batavurirwa igihe;ark se uba amaze kuvurwa we akize akabura ubwishyu ntaba ahombya ibyo bitaro?icyo nzi nuko bamushyira aho bita murh gangaika’akahamara iminsi.

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

IMINSI IBIRI! !!!UWAKOHEREZA CHUK NGO BAGUHE RENDEZVOUS YAMEZI ATANU NUGARUKA BATI NTAMUGANGA INDI YA TANU IMYAKA IGASHIRA ,NONE WOWE URAVUGA, IMINSI IBIRI NISAWA, IGUMIRE AHO *

lg yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka