Ibitaro bya Rubavu byatangije serivise yo kuyungurura amaraso

Ibitaro bya Rubavu byungutse serivisi yo kunganira impyiko kuyungurura amaraso izwi ku izina rya Dialysis.

Dr Ndimubanzi Patrick ataha inzu izajya ikorerwamo Dialysis
Dr Ndimubanzi Patrick ataha inzu izajya ikorerwamo Dialysis

Iyi serivise yagejejwe muri ibi bitaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2016, ku bufatanye n’ivuriro ryitwa Africa Healthcare Network risanzwe rikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ikoreshwa mu gihe impyiko z’umuntu zisanzwe ziyungurura amaraso, zitagishoboye kubikora kugera ku kigero kiri hagati ya 85% na 90% .

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi n’ubuzima rusange Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko igikorwa nk’iki kigamije korohereza abaturage kubona serivise kuburyo bworoshye.

Yagize ati “ Turi mu biganiro na RSSB kugira ngo abakoresha ubwisungane bwayo burimo mituweli bashobore kwivuza impyiko bayikoresheje bitabagoye”.

Dr Ndimubanzi avuga ko n’ubwo izi serivise ziri kwegerezwa abaturage, biba byiza kwirinda indwara kurusha kwivuza.

Ati “Nibyiza ko abantu birinda umubyibuho ukabije, kwicara igihe kinini, no kunywa isukari nyinshi.

Abantu kandi bagomba kunywa amazi menshi, bagakora na siporo buri gihe, ubundi bakazajya bipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.”

Dushimiyimana Christine ukorerwa dialysis avuga ko byabagoraga kujya Kigali kuyikoresha, ariko ubu babonye igisubizo.

Ati “Ubusanzwe dukenera iyi serivise gatatu mu cyumweru. Byansabaga kuza i Kigali nkafata icumbi ariko ubwo serivise itwegereye biraturuhuye”.

Dr Ntarindwa Joseph umuyobozi muri Africa Healthcare Network, avuga ko mu karere ka Rubavu bafite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 12 ku munsi .

Yavuze kandi ko uko abarwayi bagenda babagana, bateganye kuzongera n’ubushobozi ndetse bakanagabanya n’ibiciro kugirango hatazagira ubura ubuvuzi kubera ibiciro bihanitse.

Gukorerwa Dialysis mu Mujyi wa Kigali bisaba amafaranga ari hagati y’ibihumbi 85 -100, Mu bitaro bya Rubavo iyi serivise uyikeneye yishyura 82frw.

Iyi serivise yari isanzwe itangirwa gusa mu bitaro by’umwami Faisal, ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Huye CHUB hamwe n’ivuriro rya Africa Healthcare Network ishami rya kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ninziza Ku Bantu bafite ikibazo cy’impyiko bahura nibibazo byishi kubera biheznze kugirango umuntu ayabone niragoye kuko bisaba 1million kugeza kuri 1.2 million bikeneye ubuvugizi

elias yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka