Ibitaro bya Kabgayi byifashisha RAV 4 n’izindi modoka zitabugenewe mu gutwara abarwayi

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko bwugarijwe n’ikibazo cy’imodoka zitwara abarwayi zizwi ku izina ry’imbangukiragutabara zidahagije.

Nissan bahawe muri 2010 na zo ntizigishoboye gukora kubera gusaza
Nissan bahawe muri 2010 na zo ntizigishoboye gukora kubera gusaza

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko kubera imodoka zitwara abarwayi zishaje, hari igihe biba ngombwa ko bitabaza izindi modoka z’ibitaro zitagenewe gutwara abarwayi.

Kuri ubu imodoka zisazwe zirimo Rava4 yari isanzwe ikoreshwa n’umuyobozi mukuru w’ibitaro n’indi modoka yo mu bwoko bwa Prado n’indi yomu bwoko bwa Land Cruiser ni zo zari ziri kwifashishwa kujya kuzana abarwayi mu bigo Nderabuzima.

Dr.Nteziryayo avuga ko imodoka zishaje zibangamiye ubutabazi bwihuse
Dr.Nteziryayo avuga ko imodoka zishaje zibangamiye ubutabazi bwihuse

Umuyobozi mukuru wabyo Nteziryayo Philippe, avuga ko icyo gihe ngo umurwayi aramutse akeneye ubufasha bw’ibikoresho by’imodoka zabugenewe birimo nk’umwuka wa Oxigene bitashoboka kuko bene izo modoka zindi ntabyo zigira

Agira ati “Imodoka zabugenewe zitwara abarwayi ziba zifite ibikoresho birimo n’umwuka bongerera umurwayi urembye, imodoka isanzwe rero ntabyo igira amahirwe tugira ni uko abarwayi duheruka gutwara muri izo modoka ntawari ukeneye ubwo bufasha.”

Ebyiri mu mbangukiragutabara bafite ntizigikora

Gukorera mu misozi ifite imihanda mibi ngo ni byo byatumye imodoka zangirika cyane
Gukorera mu misozi ifite imihanda mibi ngo ni byo byatumye imodoka zangirika cyane

Nteziryayo avuga ko mu modoka zirindwi zitwara abarwayi, esheshatu zishaje cyane, imwe yonyine ikaba ari yo ikora neza. Izindi eshatu muri zo zikaba zikorera mu bigo nderabuzima na zo zikaba zishaje ku buryo zihora zisimburana mu magaraji.

Ati “Izo mu bigo nderabuzima zirashaje, eshatu dusigaranye hano na zo zirashaje usibye imwe yonyine kandi twakira abarwayi baturutse hirya no hino bakeneyeye kujyanwa muri CHUK, CHUB, na Kanombe.”

Ubusanzwe Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ni yo yageneraga ibitaro by’uturere imodoka zitwara abarwayi. Imodoka za nyuma eshatu bazihawe mu 2010, ibi bitaro byahabwaga eshatu zo mu bwoko bwa Nisan.

Izo modoka kubera gukora mu mihanda mibi zitwaye abarwayi bava mu bigo Nderabuzima, ubu ngo zamaze gusaza ndetse zimwe zacitse ibyuma byo hasi ku buryo zitagishoboye akazi.

Dr.Nteziryayo avuga ko ikibazo gishobora kuvuka igihe imodoka nzima zajyanye abarwayi mu bindi bitaro,hakavuka ikindi kibazo gisaba imodoka zabugenewe, icyo gihe ngo ubutabazi ntibwashoboka.

Ibitaro nta bushobozi bifite byo kwigurira Imodoka

Imodoka zitwara abarwayi ku bitaro bya kabgayi zisimburana mu magaraji kubera gusaza
Imodoka zitwara abarwayi ku bitaro bya kabgayi zisimburana mu magaraji kubera gusaza

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi bugaragaza ko nibura imodoka esheshatu zitwara abarwayi zikwiye gusimbuzwa izindi, kuko usibye ibihombo biterwa no kuzikoresha mu magaraji,n’iyo zivuyemo zirongera zigapfa bityo ntizitange umusaruro.

Kugeza ubu bibaye ngombwa ko ibitaro byigurira izomodoka byasaba nibura miliyoni zisaga 300Frw, ufatiye ku modoka imwe isigaye kuri ibi bitaro ikora neza yaguzwe asaga gato miliyoni 40Frw.

Ku Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018, muri ibi bitaro hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abarwayi. Aho niho ubuyobozi bw’ibi bitaro bwahereye busaba ubufasha n’ubuvugizi kuri Leta.

Depite Emmanuelie Mukanyabyenda wari witabiriye ibi birori, avuga ko ubuvugizi agiye gukora ari ubugamije gutabara abarwayi bava imihanda yose bagana ibi bitaro by’akarere ariko bitanga serivisi zo ku rwego rurenze kubera ko biherereye hagati mu gihugu.

Ati “Turakora ubuvugizi, uko ubushobozi bw’igihugu buhagaze niziboneka tuzazibagezaho, ariko ni ngombwa ko mukomeza kwihangana kubera imiterere y’aho ibitaro byanyu biherereye hagati mu gihugu.”

Ibitaro bya Kabgayi byakira abarwayi basaga 400 ku munsi. Abagera kuri 50 muri bo baba bakeneye ubuvuzi bwihuse buri munsi. Imodoka ziri mu by’ibanze byifashishwa mu gutwara abarwayi, aho abenshi bo ari ababa bakoze impanuka cyangwa ababyeyi batwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega nuko twe tubifata nabi ubundi na ambilance ni taxi aho muzireba aho hose mu buhugu bya teye imbere zirushurwa uregero nko mu bubiligi ntabwo ishobora kugutwara utabanje kwishura,u bwongereza ho bakura muri tax utanga nimba ukora udakora bakayakata kuri amwe baguha reo iwacu ho ambulance ni ubusa free ride

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 6-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka