Ibitaro bya Gisirikare byahawe imashini 10 ziyungurura amaraso

Abarwayi b’impyiko bajya kwivuriza ku bitaro bya bigisirikare bya Kanombe barizezwa ko batazajya boherezwa kuvurirwa ahandi kuko ibyo bitaro bigiye kujya nabyo bibavura.

Zimwe mu mashini ziyungurura amaraso zahawe ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe
Zimwe mu mashini ziyungurura amaraso zahawe ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe

Ibyo biratangazwa mu gihe Leta ya Misiri yahaye ibitaro bya Gisirikare imashini 10 ziyungurura amaraso ku muntu urwaye impyiko, zikazakoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya “telemedicine”.

Ministiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba niwe wakiriye izo mashini azishyikirijwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Dr Namira Nabil Mohamed Elmahdy Negm, kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017.

Izo mashini zitwa Gambro, imwe igura Amadolari ya Amerika 8841, abarirwa muri miliyoni 7RWf. Zikaba zirimo kugurishwa n’igihugu cya Lithuania.

Ambasaderi Namira Nabil yizeza ko mu cyumweru gitaha (kizatangira ku itariki ya 23 Ukwakira 2017), Misiri izagenera ibitaro bya gisirikare ikoranabuhanga rya “Telemedecine”, rizafasha abaganga bari mu Misiri kuganira n’abari mu Rwanda mu gihe bakoresha izo mashini bavura impyiko.

Minisitiri Dr Gashumba, Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda n'abandi bayobozi mu bitaro bya Gisirikare mu muhango wo kwakira imashini ziyungurura amaraso
Minisitiri Dr Gashumba, Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda n’abandi bayobozi mu bitaro bya Gisirikare mu muhango wo kwakira imashini ziyungurura amaraso

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba avuga ko izi mashini zizagabanya umubare w’abarwayi bajyanwa hanze batangwagaho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 500RWf ku mwaka.

Umuyobozi w’Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, Dr. Col Jean Paul Bitega avuga mu cyumweru bakira abarwayi b’impyiko bagera kuri 15 ikaba ngombwa ko babohereza mu bitaro bya CHUK aho bageraga bagategereza.

Ubusanzwe ngo hari abarwayi boherezwaga mu bitaro bya CHUK rimwe na rimwe bakitaba Imana bazira gutegereza kuyungururirwa amaraso.

Ubusanzwe serivisi yo kuyungurura amaraso yari isanzwe ikorerwa mu bitaro bya gisirikare, muri CHUK, CHUB biri i Huye ibitaro by’i Rubavu ndetse n’ibya Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Ministiri Gashumba avuga ko izi mashini ari imwe mu mpamvu zizageza u Rwanda ku ntego z’iterambere rirambye mu bijyanye n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Its good to have dialysis unit in Kanombe but also think of how transplant can be performed in Rwanda

Nambaje Elias yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Nigikorwa cyiza cyo gutangiza dialysis unit I Kanombe ariko byaba byiza abayobozi bafashije na Transplant ikajya ikorerwa mu Rwanda

Nambaje Elias yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka