Hehe no kuzongera kujya kwivuriza umutima hanze y’u Rwanda

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gikomeye kizavura indwara zitandukanye z’umutima, bikazatuma abajyaga kuwivuriza hanze bahenzwe babona ubuvuzi hafi.

Minister Gashumba na Prof Yacoub basuye ahazubakwa iki kigo
Minister Gashumba na Prof Yacoub basuye ahazubakwa iki kigo

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, ubwo we na Prof Sir Magdi Habib Yacoub, umuganga w’inzobere mu kubaga umutima unagiye kubaka icyo kigo basuraga aho kizubakwa ku butaka buri mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, kuri uyu wa 2 Kamena 2018.

Minisitiri Gashumba yavuze ko icyo kigo nigitangira gukora hari byinshi kizakemura mu bijyanye no kuvura umutima.

Ati “Icyo kigo nigitangira gukora, abajyaga kwivuriza hanze bazagabanuka bityo ingengo y’imari yajyaga hanze igume mu gihugu bitume n’icyo kigo cyongera ubushobozi. Bizatanga n’isura nziza ku gihugu kuko hari abaganga bazajya bava hanze y’u Rwanda bakaza kongera ubumenyi”.

Ubusanzwe umurwayi w’umutima kugira ngo abagwe iyo yoherejwe hanze, Leta y’u Rwanda imutangaho nibura miliyoni 25Frw, ayo ngo akaba atazongera gusohoka mu gihugu.

Dr Evariste Ntaganda, ukuriye ubuvuzi bw’umutima muri Minisiteri y’Ubuzima, yemeza ko abaganga bavura umutima ari bake cyane ugereranyije n’ababakenera.

Ati “Dufite abaganga icyenda gusa bavura umutima harimo batatu bavura abana. Muri batandatu bavura abakuru harimo batatu bagiye muri pansiyo ariko bakomeza kuza gufasha abandi kubera ubuke bwabo. Ibyo bituma hahoraho urutonde rw’abakeneye ubuvuzi kuko ababasha kujya hanze ari mbarwa”.

Akomeza avuga ko buri mwaka hari abaganga bava mu bihugu byo hanze baza kubaga uburwayi bw’umutima, ariko ngo urutonde ni nk’aho ntacyo barukoraho kuko ngo babaha abantu nka 200 ariko bakagenda bavuye nka 16 gusa, icyo kigo ngo kikaba kije rero ari igisubizo.

Prof Yakoub, Umunyamisiri ufite ibigo bivura umutima hirya no hino ku isi, yavuze ko azanywe no gufatanya n’Abanyarwanda kugira ngo babone ubuvuzi bitabagoye.

Ati “Icyo ngamije ni ukugira ngo Abanyarwanda bafite ikibazo cy’umutima bavurwe neza kandi ku gihe kuko indwara z’umutima ziza imbere mu kwica abantu benshi. Iki kigo kizanatanga amahugurwa ku baganga bavura umutima ndetse kinakorerwemo ubushakashatsi bigendanye”.

MINISANTE isaba Abanyarwanda kwirinda indwara z’umutima bakora siporo, bareka kunywa itabi n’inzoga nyinshi n’ibiryo birimo amavuta menshi kuko ahanini ngo ari byo biza ku isonga mu gutera izo ndwara.

 

Hafashwe umwanya wo gusura ibitaro bya gisirikare bya Kanombe
Hafashwe umwanya wo gusura ibitaro bya gisirikare bya Kanombe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRAHENZE BIRUMVIKANA NI URUGAMBA ARIKO lETA Y’U RWANDA NI ISHORE FRW ABANYARWANDA BENSHI BIGE UBUVUZI UKO BARABISHAKA KANDI BYASHOBOKA NKUKO BIZE IKORANABUHANGABIGE KUVURA NA SPECIALIZATION NI NGOMBWA INZITIZI ZIVEHO NABYO BIZAZAMURA ITERAMBERE

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka