Hari abagabo badakozwa ibyo guherekaza abagore gupimisha inda

Abagore bo mu Karere ka Karongi bavuga ko abenshi mu bagabo badakozwa ibyo kubaherekeza mu gihe bagiye gupimisha inda batwite.

Abagore bo mu Karere ka Karongi bavuga ko abenshi mu bagabo badakozwa ibyo kubaherekeza bagiye gupimisha inda.
Abagore bo mu Karere ka Karongi bavuga ko abenshi mu bagabo badakozwa ibyo kubaherekeza bagiye gupimisha inda.

Iyi gahunda yo guherekeza umugore yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo, bapimwe niba nta ndwara bafite ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana uri mu nda, bakanamenyeshwa hamwe uko ubuzima bw’uwo mwana mu nda buhagaze.

Abenshi mu bagabo ngo banga guherekeza abagore babo bavuga ko iyo gahunda ari iy’abagore nk’uko bivugwa n’uwitwa Mujawamaliya Clemantine.

Yagize ati ʺUmugabo wanjye narabimukojeje yari anyirengeje, ngo nta mugabo wagiye gupimisha inda, ngo ni iby’abagore.ʺ

Mugenzi we Uwiyera Francoise nawe ati ʺAbagabo mu kubyangira rero njye nabonye batanazi n’akamaro kabyo, uwanjye yarambwiye ngo ubwo ndamukekaho Sida, ati genda bagupime wowe wikeka, njye ndi muzima ndabizi.”

Abagabo batitabira guherekeza abagore babo ngo biri mu bibangamira abaganga bakurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, nk’uko bivugwa na Yamfashije Herene, umubyaza mu kigo nderabuzima cya Rubengera.

Ati ʺIyo twakiye umubyeyi umwe ubuzima bw’umwana ntibuba bukurikiranywe uko byari biteganyijwe, biba byiza iyo ababyeyo bose tubakiriye hamwe, bagapimwa kandi bakanagaragarizwa n’uko ubw’umwana uhagaze bagahererwa amabwiriza hamwe.ʺ

Sagahutu Jean Baptiste, ushinzwe gukurikirana no kugenzura ubukorwa by’ubuzima mu karere, avuga ko ikibazo cy’abo ababyeyi batitabira kwipimisha gihari ariko bazakomeza gushyira imbaraga mu bukanguramabaga.

Ati ʺBiracyari ku kigero cya hasi cyane, aho mu gihembwe gishize twari kuri 22% gusa. Turi gushyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo n’abagabo bumve ko bibareba kuko ubuzima bw’umwana bureba umuryango wose, umugore n’umugabo.ʺ

Iyi gahunda iba ireba umugore ugiye gupimisha inda bwa mbere aho agomba kujyana n’umugabo we, ariko akaba ashobora kwakirwa mu gihe agaragaje impamvu ituma umugabon ataboneka, ari naho benshi bashakisha impamvu mpimbano kuko babyanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njyendumva impamvu ibitera ariko uwomwana abaje batarabiteguye

muhayimana aloys yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

ARIKO SE NIBA NTAKWIKEKA KUBA KURI HAGATI YABO BABYANGIRA IKI?

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka