Gutanga amaraso kw’Ingabo z’Igihugu byatumye indembe ziyakeneye zitakiyabura

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko kuba Ingabo z’u Rwanda (RDF) zitabira gutanga amaraso yo gufasha abarwayi bizatuma atazongera kubura.

RBC ihamya ko igikorwa cy'ingabo z'igihugu cyo gutanga amaraso cyatumye igipimo cy'amaraso kwa muganga cyiyongeraho 18%
RBC ihamya ko igikorwa cy’ingabo z’igihugu cyo gutanga amaraso cyatumye igipimo cy’amaraso kwa muganga cyiyongeraho 18%

Byatangajwe ubwo Ingabo z’Igihugu zo mu ishuri rya gisirikare rya Gako riherereye mu Bugesera zatangaga amaraso azafashishwa indembe, tariki ya 18 Gicurasi 2017.

Mukamazimpaka Alexia, umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe gutanga amaraso avuga ko kuba ingabo z’Igihugu zitanga amaraso yo gufasha indembe byatumye atongera kubura.

Agira ati “Ingabo zitaratangira iki gikorwa igipimo cy’amaraso cyari kuri 78% ariko ubu kigeze kuri 96%, ibi bigatuma tutazongera kubura amaraso yo gufashisha indembe.”

Akomeza ahamagarira abaturage kugera ikirenge mu cy’ingabo z’igihugu kuko aya maraso zitanga atabara abantu benshi ndetse imibare y’abakenera amaraso ikaba igenda yiyongera buri mwaka.

Ati “ Mu mwaka ushize wa 2016 twakiriye udupaki tw’amaraso dusaga ibihumbi 60 kandi yose akaba yarashize. Ariko uyu mwaka turateganya kwakira udupaki dusaga ibihumbi 80 kubera iki gikorwa kandi nayo bigaragara ko azakoreshwa agashira.”

Amwe mu maraso yatanzwe n'Ingabo z'Igihugu zo mu ishuri rya gisirikare rya Gako
Amwe mu maraso yatanzwe n’Ingabo z’Igihugu zo mu ishuri rya gisirikare rya Gako

Umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Gako, Col. Mpaka Tom atangaza ko ibyo bikorwa birimo gukorwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’Ingabo kizwi nka “ Army week”.

“Nk’ingabo tuzajya dukora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’ingabo iragaragaza ko mu minsi 12 iki gikorwa kimaze, ingabo zimaze kuvura abaturage ibihumbi 29878.

Barimo ibihumbi 19310 basuzumwe indwara zitandukanye, 302 babazwe indwara zitandukanye, ibihumbi 2768 basiramuwe n’ibihumbi 6607 bipimishije ku bushake indwara ya Sida.

Ingabo z'Igihugu zo mu ishuri rya Gisirikare rya Gako zitegura gutanga amaraso
Ingabo z’Igihugu zo mu ishuri rya Gisirikare rya Gako zitegura gutanga amaraso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka