Gusuzuma abana bituma uburwayi bugaragara kare bakavurwa batarazahara

Igikorwa cyo gusuzuma abana basa n’aho batarwaye (Medical Checkup) ngo gituma hagaragara uburwayi ababyeyi batabonaga bityo umwana akavurwa atarazahara.

Umwe mu bana bo muri iri shuri akorerwa Medical Checkup
Umwe mu bana bo muri iri shuri akorerwa Medical Checkup

Ikigo cy’amashuri y’incuke n’abanza cyitwa Umuco Mwiza School giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, kimaze igihe cyaratangiye gahunda yo gusuzuma abana bacyigamo, hakaba hari abagaragayeho indwara zikomeye bituma ababyeyi bihutira kubavuza.

Uwazanye iki gitekerezo akaba n’umwe mu bashinze iri shuri, Towari Marie Louise, umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’Ubuyapani, avuga ko yabibonye muri icyo gihugu yumva yabizana mu Rwanda.

Yagize ati “Mu Buyapani umwana wese ugiye gutangira ishuri abanza gukorerwa Checkup, uwo basanganye ikibazo bakagira inama umubyeyi yo kubanza kumuvuza. Iki kintu cyankoze ku mutima numva bikorewe n’abana b’Abanyarwanda cyaba ari igikorwa cyiza bityo nshaka uko byatangizwa kuri iki kigo”.

Kuva muri 2015, kuri iki kigo hasuzumwe abana 354, muri bo 119 basanganywe uburwayi butandukanye, 35 bahise batangira kuvuzwa ku buryo hari n’ababazwe bari bafite ibibazo bikomeye.

Towari Marie Louise watangije igikorwa cyo gusuzuma abana ateganya no kuzakigeza mu bindi bigo
Towari Marie Louise watangije igikorwa cyo gusuzuma abana ateganya no kuzakigeza mu bindi bigo

Dr Akintije Simba Calliope, umuganga wigenga ukurikirana iki gikorwa kuva cyatangira, agaruka ku ndwara zikunze kugaragara.

Ati “Hakunze kugaragara ibibazo by’amenyo, amaso, sinezite ndetse n’ibibazo bikomeye birimo imikondo idafunze, udusabo tw’intanga ku bahungu tutari mu mwanya watwo, abafite agatoboro mu ntantu gashobora gutuma amara yizinga akaba yanabora agateza umwana ‘infections’ ku buryo bitavuwe vuba yanapfa”.

Yongeraho ko izi ndwara akenshi zitagaragara ku mwana ariko zikazamuteza ibibazo bikomeye mu gihe kiri imbere, ari yo mpamvu ababyeyi bagiriwe inama yo kwihutira kuvuza abana babo.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri, ufite abana batatu basanganye ikibazo cy’imikondo idafunze, avuga ko yagize umugisha wo kubimenya kare ahita atangira kubavuza.

Ati “Ikigo kikimara kumenyesha ikibazo abana banjye bafite, nahise mbatwara kwa muganga na we arongera arabasuzuma hanyuma avuga ko ari ukubababaga bakayifunga bitarakomera. Ubu byarakozwe, banyijeje ko bizakira neza”.

Iyi gahunda iri mu mujyo umwe n’iyo Minisiteri y’Uburezi yatangije muri 2014 izageza muri 2018 (School health policy), yo kurinda abana indwara zitandukanye hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko iyi gahunda ifite akamaro kanini mu burezi
Ababyeyi barerera muri iri shuri bavuga ko iyi gahunda ifite akamaro kanini mu burezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka