Guhinduka ibitaro kw’ikigo cya Gatagara bizongera servisi cyatangaga

Ikigo cya Gatagara muri Nyanza kizwiho kuvura no kwita ku bafite ubumuga bw’ingingo cyazamuwe gihinduka ibitaro byihariye bikazatuma cyongera servisi zahatangirwaga.

Uyu mwana udafite amaboko yigishijwe uko yabasha kwigaburira yifashishije ibirenge
Uyu mwana udafite amaboko yigishijwe uko yabasha kwigaburira yifashishije ibirenge

Ibyo bitaro byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa 3 Nyakanga 2018, akaba yavuze ko ari intambwe nziza yo gufasha abafite ubumuga cyane ko bizajya binakira abafite mituweri mbere bitakorwaga.

Abavuriwe muri icyo kigo cyatangijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana, ari cyo cyahindutse ibitaro, bahamya ko bahagiriye umugisha kuko bahageze barihebye, bamwe bakambakamba kubera ubumuga ariko bakaba babasha kugenda n’ubwo bagendera ku mbago.

Icyari ikigo cya HVP Gatagara cyagizwe ibitaro byihariye bizajya bivura bikanita ahanini ku bafite ubumuga bw'ingingo
Icyari ikigo cya HVP Gatagara cyagizwe ibitaro byihariye bizajya bivura bikanita ahanini ku bafite ubumuga bw’ingingo

Nyirangabe Sawiya w’imyaka 51, ngo yahageze mu 1973 yaramugaye amaguru yombi kubera imbasa, aravurwa none ubu atunze umuryango.

Agira ati “Nageze hano mfite imyaka itandatu, nkambakamba kuko nari naramugaye amaguru yombi. Baramvuye, bankorera igororangingo kugeza mbashije gufata imbago none ndigenza.

"Nabashije kwiga ibya Laboratoire (gupima indwara), ubu ndakora kandi ntunze umuryango wanjye”.

Minisitiri Gashumba avuga ko kuba icyo kigo gihindutse ibitaro kigiye kongera servisi zahatangirwaga
Minisitiri Gashumba avuga ko kuba icyo kigo gihindutse ibitaro kigiye kongera servisi zahatangirwaga

Icyo kigo ngo yakivuyemo mu 1987, agashimira Fraipont wagishinze ndetse na Leta y’u Rwanda idaheza abamugaye.

Niyonkuru Vanessa w’imyaka 11 wavukanye ubumuga bw’amaguru agera haruguru y’amavi ati “Nageze hano bankorera insimburangingo, ubu narazimenyereye ku buryo nkora imirimo yose uretse guterura ibiremereye. Ndiga, ndakina nk’abandi nkaba nshimira iki kigo cyane”.

Umuyobozi w’ibyo bitaro bya Gatagara Frère Misago Kizito, avuga ko kuba ikigo yayoboraga gihindutse ibitaro hari byishi bigiye gukemuka biri mu nyungu z’ababagana.

Ati “Ubu twemerewe kwakira abakoresha mituweri bivuze ko abatugana baziyongera. Minisiteri y’Ubuzima izadufasha kubona abandi baganga b’inzobere bityo twongere servisi twahaga abatugana cyane ko hari n’ibikoresho byinshi abarwayi bakenera tuzajya dukorera hano”.

Basuye ahakorerwa insimburangingo n'inyunganirangingo hagiye kongererwa ubushobozi
Basuye ahakorerwa insimburangingo n’inyunganirangingo hagiye kongererwa ubushobozi

Yongeraho ko ubusanzwe muri icyo kigo bajyaga batanga insimburangingo zisaga 100 n’inyunganirangingo 1150 buri mwaka, ariko ngo bikaba bigiye kuziyongera cyane ko babonye n’abafatanyabikorwa b’Ababirigi.

Minisitiri Gashumba yavuze ko iyo mikoranire n’abo bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima baturutse mu gihugu cy’u Bubirigi, izatuma insimburangingo n’inyunganirangingo zihenduka.

Ati “Aba bafatanyabikorwa ba MINISANTE bazajya bakorera insimburangingo hano bityo bigabanye izatumizwaga hanze ndetse zinahenduke uzikeneye azibone bitamugoye. Ikindi ni uko na mituweri zemewe bitandukanye na mbere bikazatuma ubuvuzi buhenduka muri rusange”.

Bamwe mu bana baharererwa
Bamwe mu bana baharererwa

Ikigo cya Gatagara cyo mu karere ka Nyanza cyatangijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana mu 1960, ariko uyo mupadiri yaje kwitaba Imana mu 1982, gusa ibikorwa yatangije ntibyigeze bihagarara.

Ubu gifite amashami yita ku bafite ubumuga butandukanye hirya no hino mu gihugu ari yo ya Huye, Ruhango, Gikondo, Rwamagana na Ndera, bikaba byita ku bantu 1950.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka