Gakenke: Bagiye kwitura umutwaro wo gukora ibirometero bisaga 60 bajya kwivuza

Abatuye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gakenke barishimira ibitaro by’icyitegererezo bari kubakirwa, bakavuga ko bagiye gutura umutwaro wari ubaremereye nabi w’ibirometero bisaga 60 bakoraga bajya kwivuriza i Nemba.

Ibitaro bya Gatonde byubakwa mu karere ka Gakenke
Ibitaro bya Gatonde byubakwa mu karere ka Gakenke

Ni ibitaro bizatangirwamo Serivice zose zigenewe ibitaro bikuru, bikaba byubakwa mu misozi miremire igize umurenge wa Mugunga aho bitajyaga byorohera umuturage kwivuza.

Abaturage bo basanga ari igisubizo ku buzima bwabo nk’uko bamwe babitangariza Kigail Today.

Nshimiyimana Jean Claude ati “Twumvaga bidashoboka, twakoraga ingendo ndende tujya kwivuza. Hari abagore babyariraga mu nzira abandi bagahitanwa n’inda bajya inemba bahetswe mu ngobyi”.

Ibyo bitaro byatanze n’akazi ku baturage bakabakaba igihumbi, bamwe baremeza ko bamaze gutera imbere, nk’uko byemezwa na Ntaneza Espérence.

Ati “Ibihumbi 45Frw buri kwezi ndayabona akamfasha mu kwikura mu bukene, dukize n’ingendo twakoraga tujya i Nemba ahantu twagendaga ibirometro nka 65.”

Ibitaro bya Gatonde biratanga icyizere mu gufasha abaturage kwivuza
Ibitaro bya Gatonde biratanga icyizere mu gufasha abaturage kwivuza

Ibitaro bya Gatonde byubakwa mu Karere ka Gakenke ni Perezida Paul Kagame wabisabiye abaturage. Ubwo yasuraga aka karere muri 2017, yasabye ko byubakwa vuba kugira ngo abaturage babone aho bivuriza.

Guverineri Gatabazi JMV avuga ko aho imirimo yo kubaka ibitaro bya Gatonde igeze, itanga icyizere ko mu mezi atatu bizaba byuzuye.

Intara y’Amajyaruguru ikomeje gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage ubuvuzi aho imirenge 69 igize iyo ntara, 68imaze kubona ibigo nderabuzima.

Intara ikaba ifite gahunda yo kugeza amavuriro mato (Poste de Santé) mu tugari twose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri bije bikenewe pe, abant bararaga amajoro bagenda imisozi bajya za shyira na nemba rwose hari ikintu kinini gikozwe. ikindi kandi imihanda igera muri aka gace nayo bayikoze neza, ikigaragara nuko ubuzima buri kugenda buhinduka. habanje amashanyarazi, babona umuhanda utarimo ibinogo none banabonye ibitaro. ninde se utashimira uriya musaza wemera ibyo azakora. ni ibyo kwishimira cyane

Elie yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Paul Kagame Ni intashyikirwa ku ISI yose.ni Imana yamuhaye abanyarwanda NGO abacungure. Gakenke Bravo!!!

Damas yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka