Biyujurije ivuriro baruhuka urugendo rw’amasaha atatu bakoraga bajya kwivuza

Abatuye Umurenge wa Murama utugari twa Sakara na Mvumba mu Karere ka Ngoma barashimirwa umusanzu mu kwiyubakira ivuriro bikemurira ikibazo cyo kwivuriza kure.

Abaturage bo muri Ngoma biyujurije ivuriro
Abaturage bo muri Ngoma biyujurije ivuriro

Iryo vuriro riciriritse (Poste de santé) ryatashwe ku mugaragaro tariki ya 02 Gicurasi 2017 ryuzuye ritwaye miliyoni 25RWf yavuye mu misanzu n’umuganda w’abaturage ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri y’ubuzima.

Imiganda n’imisanzu y’abaturage bifite agaciro ka miliyoni 5RWf andi asigaye yatanzwe n’Akarere ka Ngoma na Minisiteri y’ubuzima.

Abatuye aka gace bavuga ko bari bakomerewe cyane no gukora urugendo rw’amasaha atatu bamanuka imisozi bazamuka indi bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kibungo n’icya Rukira bigatuma bamwe barembera mu ngo kubera gutinya urwo rugendo rurerure.

Mukarangira Hadja agira ati “Iyo urembye birakugora kuko aha hepfo mu ibanga ry’agasozi hari ibibuye twagendaga dukuruza amaguru tugenza ikibuno tujya kwivuza.

Byadusabaga amasaha byibuze atatu ngo tugere kuri Centre de Sante ya Kibungo cyangwa iya Rukira zitwegereye. None ubu ni ugufata akagare mu kanya gato tukaba tugeze ku ivuriro!”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise avuga ko akarere kishimira gufatanya n’abaturage mu kwiyubakira ibikorwa remezo kuko iyo babigizemo uruhare bituma bagira uruhare rukomeye mu kubibungabunga.

Agira ati “Mu mbaraga zabo bagiye batanga imisanzu ngo twubake iyi nyubako. Ibi turabikunda cyane kuko iyo babigizemo uruhare usanga banitabira kubibungabunga cyane.

Nta kuntu yaba yararushye yikorera ibuye ngo hagire usenya iyo nzu areba cyangwa ngo umuhe serivisi mbi abyihanganire kandi azi ko iryo vuriro ari irye.”

Iryo vuriro ryatangiye gukora abaturage baruhuka urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza
Iryo vuriro ryatangiye gukora abaturage baruhuka urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza

Kugeza ubu, iyi poste de santé yahawe rwiyemezamirimo uyicunga nyuma yo kugirana amasezerano n’Akarere ka Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka