Birindi: Bakora urugendo rw’amasaha 3 bajya kwivuza

Abaturage batuye Zone Birindi mu karere ka Gicumbi, bavuga ko kugirango bagere aho bivuriza bibasaba amasaha atari munsi y’atatu, bagasaba kwegerezwa ivuriro.

Abatuye Birindi bafite ikibazo cy'ivuriro
Abatuye Birindi bafite ikibazo cy’ivuriro

Zone Birindi n’ahantu mu kibaya kinini cyane, gihuriweho n’imirenge itatu, ariyo ya Giti, Bukure na Rwamiko, abahatuye bavuga ko kubona uko bivuza bibagora cyane.

Kubwimana Aimable, atuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Giti, avuga ko bibagora cyane kugirango babone uko bagera kwa muganga igihe bahuye n’uburwayi.

Ati “nibura bidusaba amasaha atari munsi y’atatu, kugirango tugere kwa muganga, ufite amafaranga agashaka gutega moto, ntibajya munsi y’ibihumbi bitatu.
Ugasanga umurwayi atinze kugera ku kigo nderabuzima, agezeyo yanegekaye.”

Mugenzi we Nyiraneza Angelique, avuga ko bishobotse bapfa kwegerezwa Poste de Sante, kuko ibari hafi nayo bakoresha amasaha abiri, kuko bibasaba kuzamuka imisozi miremire cyane.

Ngizahumuremyi Theoneste, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, avuga ko aba baturage bafite ikibazo gikomeye, gusa ngo hatangiye gukorwa ubuvugizi.

Ati “ni byo koko aba baturage bafite ikibazo gikomeye kuko batuye mu kibaya, kandi ahari ikigo nderabuzima ni mu mpinga ndende, gusa twatangiye kubakorera ubuvugizi, gusa natwe twiyemeje kubanza gushaka ikibanza, hanyuma tugashaka ubushobozi bwo kucyubaka”.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Giti mu bikorwa bya polisi week, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayirese Germaine, yavuze ko nta mpamvu umunyarwanda atagezwaho ibikorwa remezo.

Ati “buri Munyarwanda wese, agomba kugezwaho, ivuriro, amashanyarazi, imihanda, uburyo bw’itumanaho n’ibindi. Iki kibazo natwe twakibonye, ariko ntitwabaha umuriro, imihanda, hanyuma ngo ivuriro ribe ikibazo, tugiye kubikorera ubuvugizi mu zindi nzego dukorana mu gihe gito rwose bazabona ivuriro”.

Kamayirese avuga ko buri munyarwanda akwiye kugerwaho n'ibikorwa remezo
Kamayirese avuga ko buri munyarwanda akwiye kugerwaho n’ibikorwa remezo

Uretse iri vuriro abaturage bari bakeneye cyane, kugeza ubu nta mihanda bagira ndetse n’umuriro, ariko kuri ubu mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi batangiye kubibagezaho, ibi bikabaha icyizere ko n’ivuriro bazaribona vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka