Begerejwe ivuriro ariko rimaze imyaka ine ridatangira gukora

Abaturage bo mu kagali k’Akagarama muri Ngoma batangaza ko bafatanyije n’ubuyobozi biyubakiye ivuriro riciriritse ariko ngo rimaze imyaka ine ridakora.

Iri vuriro rimaze imyaka ine ryuzuye ariko ridatangira guha serivisi abaturage
Iri vuriro rimaze imyaka ine ryuzuye ariko ridatangira guha serivisi abaturage

Ruhumuriza Celestin, utuye mu mudugudu wa Rwanyamuhinda muri ako kagari, mu murenge wa Rurenge yibaza icyo ubuyobozi buteganya nyamara ubwo bayubakaga barizezwaga ko izahita itangira gukora. Kuva aho ryuzuriye muri 2012 ntiryigize rikora n’umunsi n’umwe.

Agira ati “Abaturage twubatse ‘Poste de Santé’ (ivuriro riciriritse) ariko imaze imyaka ine yuzuye, idatangira gukora. Njye nasabaga ko ba nyakubahwa babyeyi bacu ko yatangira gukora tukaruhuka kwivuza kure.”

Abaturage bavuga ko akagari kabo nta rindi vuriro kagira. Ibyo bituma bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kirwa cyangwa ku bitaro bya Kibungo.

Ibyo ngo birabagora bigatuma bamwe barembera mu rugo. Ababyeyi bagiye kubyara bo ngo nibo bahura n’ibibazo kuko babyarira mu nziza cyangwa mu rugo kuburyo bashobora kuhasiga ubuzima.

Aba baturage bahamya ko iryo vuriro begerejwe ritangiye gukora bakwivuza hafi ubuzima bwabo bukarusho kumera neza.

Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma avuga ko impamvu iryo vuriro ryatinze gutangira gukora bari bagishaka uburyo bunoze ryatangira gukoreramo.

Agira ati “Kimwe n’izindi ‘Poste de Santé’ esheshatu, twazikoreye ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ngo iduhe ibikoresho zitangire ariko batubwira ko akarere ariko kagomba kubishaka.

Badusabye ko ariya mavuriro aciriritse ahabwa abikorera bakaba aribo bayacunga. Bihembere abakozi ariko bafitane amasezerano n’akarere.

Agira ati “Ubu dosiye z’amasezerano zo gusinya, zamaze gutegurwa, mu minsi mike turatanga amatangazo ahamagara gupiganwa.”

Poste de santé zimaze igihe zuzuye zidatangira zigiye guhabwa abikorera ni iya Nyaruvumu,Sakara,Ihanika ,Akagarama,Akabungo,Ntovi,Gitaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka