Aratabariza umwana we bivugwa ko yahiriye mu Bitaro bya Masaka

Nsengimana Jean Pierre, umubyeyi w’umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri watwitswe n’itara ry’aho ababyeyi babyarira akivuka, arasaba ubufasha kugira ngo avurwe kuko bisaba miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mwana wavutse muri 2015, ababyeyi be bavuga ko yatwitswe n'itara rishyushya abana mu bitaro bya Masaka
Uyu mwana wavutse muri 2015, ababyeyi be bavuga ko yatwitswe n’itara rishyushya abana mu bitaro bya Masaka

Umuryango wagize ibyo byago utuye mu Kagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo mu Karere Gasabo.

Uwo mwana yavukiye mu bitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ku ya 2 Nzeli 2015, avuka neza n’ubwo nyina yari yabazwe. Bahise bamushyira ku itara rimushyushya mu gihe nyina yari akitabwaho.

Nsengimana ahamya ko iryo tara ryaje kumutwikira umwana byoroheje mu rubavu n’umusaya by’ibumoso, ariko ashya cyane mu rubavu rw’iburyo, ku nda no ku itako ry’iburyo.

Yemeza ko uwo mwana we amaze gushya ngo umuforomo wamwitagaho yahise amwambika imyenda nta kindi amukoreye.

Agira ati “Yansanze aho ntegerereje ambwira ko twabyaye umwana w’umuhugu, ariko ko ari uruhinja rw’umukara.”

Akomeza agira ati “Namuhaye imyenda aragenda yambika umwana aramunzanira ari ko koko mbona igice kimwe mu maso ni umukara, mubajije ambwira ko ari ukubera itara.”

Akomeza avuga ko amaze kwakira umwana, yakomeje kurira cyane, birabayobera noneho ashaka undi muganga ngo amurebere ibyo ari byo.

Uwo muganga yamukuyemo imyenda ageze ku mwenda ubanza ku mubiri womokana n’uruhu, babona ibisebe byinshi ni ko kumujyana atangira kuvurwa ubushye.

Umwana yarakize ariko inkovu zirabyimba

Umwana ngo yamaze iminsi itatu mu bitaro bamuvura,baranamupfuka hanyuma barabasezerera barataha, bakajya baza guhinduza ibipfuko, hashira icyumweru umwana ataroroherwa.

Nsengimana avuga ko hakenewe miliyoni 6RWf ngo abashe kuvuza umwana we
Nsengimana avuga ko hakenewe miliyoni 6RWf ngo abashe kuvuza umwana we

Uwo mubyeyi ngo yahise ajya kureba umuyobozi w’ibitaro amusaba ko babaha ‘transfer’ bakajya ahandi ntibyakunda.

Ati “Natse transfer ntibayimpa ahubwo umuyobozi ambwira ko umwana ashyirwa mu bitaro akazahava akize.”

Akomeza agira ati “Kubera ko amafaranga yari yaranshizeho, yanyemereye ko nta cyo tuzishyuzwa kugeza umwana akize. Ni ko byagenze, twamazemo amezi abiri umwana asa n’ukize turataha.”

Inkovu z’ahari hahiye cyane ariko ngo zatangiye kubyimba, zikurura umubiri, bamusubiza ku bitaro nyuma y’amezi atatu ari bwo babahaye “transfer” bajya ku bitaro bya Kanombe.

Aha ngo bahise batangira kuvura izo nkovu, ariko ngo bamwandikira imiti y’ibihumbi 86RWf ya buri kwezi.

Ati “Nakoze ibishoboka ndawugura rimwe ariko sinongeye kuko ubushobozi bwari bwarashize kandi umwana atarakira.”

Akomeza agira ati “Bambwiye ko icyiza ari uko yabagwa ariko ngasabwa miliyoni esheshatu none zarabuze kandi n’i Masaka aho umwana yagiriye ikibazo barambwiye ngo nirwarize.”

Yareze abaforomo bitaye ku mwana

Kuva ubwo uwo mubyeyi ngo yahise ageza ikibazo kuri Polisi itangira iperereza ndetse ubu kikaba cyaragejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Urupapuro rw'ibazwa ry'umuyobozi w'ibitaro bya Masaka
Urupapuro rw’ibazwa ry’umuyobozi w’ibitaro bya Masaka

Nsengimana avuga ko yareze abaforomo babiri bitaye ku mwana akivuka n’Akarere ka Kicukiro nk’umukoresha wabo.

Impapuro zo mu rukiko Kigali Today ifitiye kopi, ziriho ibibazo by’umucamanza n’ibisubizo by’abaregwa.

Hari aho umucamanza yabajije umuyobozi w’ibitaro bya Masaka, Uwizeye Marcel, ati “Urabona ikibazo cy’ishya ry’uwo mwana cyabazwa nde? (Q11)

Uwizeye yasubije agira ati “Bishoboke kuba byaraturutse ku kibazo tekinike cy’amashanyarazi cyangwa se uburangare.”(R11)

Abo baforomo babiri bitabye urukiko, barubwiye ko nta cyemeza ko urwo ruhinja rwatwitswe n’itara rishyushya abana ryo ku bitaro bya Masaka.

Umunyamakuru wa Kigali Today yahamagaye uwo muyobozi amubaza kuri icyo kibazo cy’uwo mwana nawe yunga mu ry’abo baforomo avuga ko nta cyemeza ko urwo ruhinja rwatwitswe n’itara rishyushya abana ryo ku bitaro bya Masaka.

Akomeza avuga ko umubyeyi w’umwana ari we Nsengimana na we aterekana urupapuro rwa muganga rugaragaza uburwayi bwe n’uburyo yavurwa (Expertise Medicale).

Ibitaro bya Masaka ngo bikwiye gukomeza kumufasha

Ku bwa Nsengimana ariko avuga ko ibitaro bya Masaka byakagombye gukomeza kumufasha kuvuza umwana we kugeza akize neza.

Nsengimana avuga amaze gutanga miliyoni 1RWf avuza umwana we
Nsengimana avuga amaze gutanga miliyoni 1RWf avuza umwana we

Mu gihe urubanza rugikomeje, Nsengimana asaba uwo ari we wese ubishoboye kumufasha muri icyo kibazo.

Ati “Ubu agatuza k’umwana ntikareshya kandi bigenda biba bibi kurushaho uko iminsi yicuma kuko inkovu zikomeza gukurura umubiri. Ndasaba ababishoboye bose kumfasha umwana wanjye akavurwa atarakurizamo ubundi bumuga.”

Nsengimana avuga ko amaze gutanga miliyoni 1RWf ku mwana ku buryo ngo butike bacuruzaga yari itunze umuryango yahombye bagafunga.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yemeza ko uwo mwana agomba kuvurwa; nk’uko Malick Kayumba, umuvugizi wa MINISANTE abihamya.

Agira ati “Icy’ibanze ni ukurengera ubuzima bw’umwana, bityo agomba kuvuzwa. Gusa haracyategerejwe icyemezo cy’urukiko kuko byagiye mu manza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Biraba baje

Arexis yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Leta nifashe uriya mwana avuzwe imanza zizaza hanyuma

YANDEREYE Clemence yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Urukiko rurenganure abo babyeyi rwose kandi uwo muganga nibimuhama ahanwe by’intangarugero.

Saouda yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka