Ak’abaganga bakiraga abarwayi nabi kashobotse

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko atazagirira na rimwe imbabazi umuntu wakira nabi umurwayi kuko ngo aba akinisha ubuzima bw’abantu.

Minisitiri Dr Diane Gashumba avuga ko nta mbabazi azagirira umuntu wakira abarwayi nabi
Minisitiri Dr Diane Gashumba avuga ko nta mbabazi azagirira umuntu wakira abarwayi nabi

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018, Minisitiri Gashumba yabivuze ubwo yaganiraga n’abashinzwe kwakira abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima bagera kuri 500, bari bamaze iminsi ibiri mu mahugurwa ajyanye no gutanga servisi nziza.

Yagize ati “Umuntu ubona aka kazi atari wo muhamagaro we yakareka agashaka akandi aho kwicara atuka abarwayi ku ivuriro. Winjiye mu iduka ntiwakirwe neza wajya mu rindi, ariko umurwayi wagenze ibirometero ajya ku ivuriro nta yandi mahitamo aba afite, mwakire neza rero”.

Yagize ati “Umuntu wakira nabi cyangwa usuzugura umurwayi nta mbabazi namugirira cyane ko n’ibihano biteganyijwe kandi byanatangiye gushyirwa mu bikorwa. Musabwe rero kubyirinda kuko ni ugukinisha ubuzima bw’Umunyarwanda”.

MINISANTE yemeza ko 30% by’abarwayi bagwa mu mavuriro bazira kwakirwa nabi, bagatinzwa kugera ku muganga wabaramira.

Abashinzwe kwakira abagana ibitaro n'ibigo nderabuzima barasabw kwakira neza ababagana
Abashinzwe kwakira abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima barasabw kwakira neza ababagana

Uwimana Scholastique ukorera ku bitaro bya Kirehe na we yemera ko hari ubwo umurwayi apfa azira kutakirwa neza ngo yihutishwe kubona servisi.

Ati “Akenshi ku bigo nderabuzima hari ubwo batinza umurwayi kubona servisi kandi arembye, ugasanga banamutindije kumwohereza ku bitaro bikuru akahagera yanegekaye. Ni ngombwa ko twishyira mu mwanya w’umurwayi, tukumva akababaro ke ni bwo kwikosora byakoroha”.

Mudacumura na we wo ku bitaro bya Bushenge ati “Hari ubwo umurwayi agana umwe mu bakozi b’ibitaro akamubwira servisi ashaka undi ati ibyo si inshingano zanjye nibura ntanamwereke umufasha. Imvugo nk’izo ni zo turimo turwanya ari yo mpamvu y’aya mahugurwa”.

Tariki 17 Nzeri 2017, Minisitiri Dr Gashumba yahagaritse abaforomo babiri bo mu bitaro bya Muhima mu kazi mu gihe cy’amezi atatu.

Yari yasuye ibi bitaro atunguranye asanga baha servisi mbi abaturage na we ubwe ntibamwakira neza, ibyo yise “agasuzuguro.”

Yanongeyho ko yirirwa yakira ubutumwa bw’abantu bamubwira ko bakiriwe nabi mu bitaro cyangwa mu bigo nderabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo nibatabare abakozi bo mu bitaro akazi karabishe aho ubona abakozi benshi baroherejwe mu bigo nderabuzima mu bitaro abasigaye bagakora no mu myanya y’abagiye nabo kugeza ubu badasimbuzwa tukaba tutazi impamvu ibitaro byihutiye kurekura abakozi kandi bitarabona ababasimbura ahubwo stress iratwishe nibatabare nta n’uwemerewe conge ngo kubera abakozi ari bake, aho umukozi arwara ntabone umwanya wo kwivuza, ubwo se wakwakira abandi urwaye utivuza ukaba uri muzima nyine bashyire vuba abakozi mu myanya. Minisante nitabare akazi karatwishe kuburyo byatuma abantu bakirwa nabi pe

MANISHIMWE EMMA yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

minister niyongere abakozi abahembe neza kimwe (kuko ntiwanyumvisha umuntu umuganga wa CHUK akuba 3 uwo mu bitaro bisanzwe ku mushahara kandi barize amwe ngo utegereze service nziza ni gute bongeje umushahara nubwo nta 30.000 babongeje ariko bagera ku bigonderabuzima ntibabahe n’iritoboye none ngooooo azavuga aruhe niba adashaka kumva abo ashinzwe azamera nk’uwo yasimbuye

uwayo yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

nibyiza gutanga servise nziza kubagana servise zubuvuzi kuko ari ni inshingano zababikoramo, ariko kandi ninabyiza ko harebwa ikibazo cyimishahara munzego zubuvuzi bityo abakora akazi kamwe bafite na niveau zimwe baba abahembwa nimishinga cg leta bagahabwa umushahara ungana;burya umuntu atanga icyo afite harebwa niba nibyo bibazo nabyo bitaba biri muri bimwe mubikurura izo serivise mbi kuko burya akazi kubuvuzi gasaba cyane ubwitange.

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

cyereka abo kukabutare nibabaha ayabo mahugurwa nahubundi rwose kukwakira neza bo ntibibareba kandi babigizumuco natwe twarabyakiriye

bobo yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Gutanga servise nziza ni ngombwa cyane. Gusa hari imbogamizi ikomereye abavura, nyamara minisiteri y ubuzima igomba guha agacirio. Umubare wabavura ni muke cyane ugereranije n umubare wabarwayi bakirwa buri munsi kandi n izindi service zitangirwa kwa muganga.

Mbere yo gufata imyanzuro mu guhana uwatanze service mbi, bage babanza barebe nimba aba bakozi bishimiye akazi bakora: amasaha yakazi, umushahara birahuye? ese aho bakorera ho harabanyuze? Motivation kubakozi nitekerezweho , hanyuma nibamara kuba motiva , babaze service zinoze.Murakoze.

UMULISA yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka