Abavuzi bakwiye kwigisha abaturage gukumira indwara

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yasabye abakora mu rwego rw’ubuzima kwegera abaturage, babagira inama zo gukumira indwara, gutanga mutuweri n’isuku.

Abari mu itorero berekanye bimwe mu byo bigishijwe
Abari mu itorero berekanye bimwe mu byo bigishijwe

Ibi yabibasabye ubwo hasozwaga itorero ry’impeshakurama rigizwe n’abakora mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuri uyu wa 04 Ukuboza 2016.

Minisitiri Murekezi avuga ko urwego rw’ubuzima rufite uruhare runini mu iterambere n’abantu ku isi, kuko ngo hatari abaganga n’abafasha babo buzuza neza inshingano zabo bitashoboka.

Yasabye abari mu itorero kugenda bazi ko bategerejweho byinshi na Leta n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “Mwegere abaturage, mubagire inama zo gukumira indwara, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku kuko ari isoko y’ubuzima.
Barwaraguritse ntibakwikorera ubwabo n’igihugu muri rusange.”

Minisitiri Murekezi yemeza ko kwitabira itorero ku bakora mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire, bitanga icyizere cyiza ku buzima bw’abanyarwanda.

Yemeza ko serivise z’ubuvuzi zigenda zinoga, ariko bisaba ko zongerwamo imbaraga nyinshi cyane ku bakora uyu mwuga, usaba umuhamagaro.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi asuhuza Rucagu
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi asuhuza Rucagu

Yabasabye ubwitange, gukunda inshingano, gukunda ababagana no kubaha icyizere cy’ubuzima.

Minisitiri ariko nanone yabasabye kwirinda imwe mu myitwarire mibi yagaragaye kuri bamwe mu baganga.

Ati “ Hari imyitwarire mibi yagaragaye ubushize kuri bamwe mu baganga harimo ubujura, uburangare no guhimana, ntibikwiye kuko binyuranije n’umwuga wanyu.”

Niyonsenga Simon Pierre umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko iri torero baryungukiyemo byinshi kandi bizabafasha guhindura isura y’ubuvuzi mu gihugu.

Umuhango wo gusoza itorero
Umuhango wo gusoza itorero

Avuga ko mu kwibutswa indangagaciro z’umunyarwanda, bongeye kumva agaciro k’umurimo bakora wo kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda, bituma biyemeza kwita ku murwayi kurushaho.

Ati “Twibukijweko umukoresha wacu w’ibanze ari umurwayi, ariko kandi twiyemeje gukora ubukangurambaga kundwara nyinshi zishobora kwirindwa, kugirango abantu barusheho kugira ubuzima bwiza”

Itorero ry’abakora mu rwego rw’ubuzima Impeshakurama ryarimo abantu 762 harimo abakozi muri minisiteri y’ubuzima n’ibindi bigo biyishamikiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka