Abatuye ku Kabatwa begerejwe ivuriro nyuma y’imyaka bagorwa no kwivuza

Abaturage bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bakoraga urugendo rw’ibirometero bajya kwivuriza ku mavuriro yo muri Musanze na Rubavu basubijwe kuko bubakiwe ivuriro rishya.

Abatuye ku Kabatwa bahamya ko iri vuriro begerejwe rizatuma batongera kurembera mu rugo
Abatuye ku Kabatwa bahamya ko iri vuriro begerejwe rizatuma batongera kurembera mu rugo

Iryo vuriro ryubatswe mu Kagari ka Gihorwe, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’abafatanyabikorwa bacyo n’abaturage, ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017.

Iryo vuriro ryuzuye ritwaye miliyoni 49.5RWf, ni umwe mu mishinga yashyizwe muri Nyabihu iturutse ku mafaranga ava mu bukerarugendo angana na 10%, muri gahunda yo gusangira n’abaturiye Pariki z’igihugu umusaruro ukomoka ku bukerarugendo. Nyabihu ni kamwe mu turere duturiye Parike y’ibirunga.

Emérence Ingabire, kimwe n’abandi bagenzi be barwaye bahise bajya kwivuza kuri iryo vuriro mu gihe bari gukora urugendo rw’ibirometero bajya kwivuza ahandi.

Ingabire avuga ko iyo iryo vuriro ritahaba yari gutanga ibihumbi 10RWf by’urugendo rw’isaha imwe rumugeza ku bitaro bya Gisenyi.

Agira ati “Kubona aho wivuriza byari ikibazo muri aka gace. Rimwe na rimwe byatumaga turembera mu rugo kubera ko kujya kwivuza byari kudutwara amafaranga menshi. Ariko iri vuriro ni igisubizo. Abantu ntibazongera kurembera mu ngo.”

Abivuriza kuri iri vuriro bazajyaba banafashwa n'imbangukira gutabara
Abivuriza kuri iri vuriro bazajyaba banafashwa n’imbangukira gutabara

Speciose Nyirambonyinzanye, nawe wari waje kwivuriza kuri iryo vuriro yishimiye kuba begerejwe ivuriro.

Agira ati “Bizajya bintwara iminota 10 gusa kugira ngo ngere aha. Mbere byantwaraga 5000RWf y’urugendo rungeza ku bitaro bya Ruhengeri. Iri vuriro rizatuma ndushaho kubungabunga iyi Pariki y’ibirunga.”

Kariza Belise, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB asobanura ko hari abashakaga kurengera ubuzima bwabo bakifashisha imiti y’ibyatsi bakuye muri pariki bikagira ingaruka no ku nyamaswa.

Agira ati “Si uko twanga ko ibigize pariki byagirira akamaro abayituriye nko gushakamo imiti. Ahubwo igihe cyose byagiye bikorwa,hagaragaraga n’abinjira bagatega inyamaswa cyangwa bakangiza ibiri muri Parike mu bundi buryo.

Iri vuriro rero ni iryo gusana amagara ariko rinarengera urusobe bw’ibinyabuzima bwa Parike bizaba bitakivogerwa ukundi.”

Ivuriro rya Kabatwa ryatangiye kwakira abarwayi
Ivuriro rya Kabatwa ryatangiye kwakira abarwayi

Ivuriro rya Kabatwa ryakira abaturage bari hagati ya 40-50 ku munsi , bikaba biteganijwe ko rizita ku baturage basaga ibihumbi 10 baturuka mu tugari tune.

Gahunda yo gusangira n’abaturiye Pariki z’igihugu umusaruro ukomoka mu bukerarugendo imaze kugeza muri Nyabihu miliyoni 361RWf zashyizwe mu mishinga 55. Mu rwego rw’igihugu iyo gahunda imaze gushorwamo asaga miliyari 2RWf yagiye mu mishinga 560.

Gutaha iryo vuriro rya Kabatwa biri mu bikorwa bibanziriza ibirori ngarukamwaka byo “Kwita Izina” Ingagi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka