Abaturage ibihumbi 24 baruhuwe urugendo rw’ibirometero bajya kwivuza

Abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi muri Nyamagabe batangaza ko batakigenda ibirometero byinshi bajya kwivuza kuko begerejwe ikigo nderabuzima.

Iki kigo nderabuzima cyuzuye gitwaye miliyoni 186RWf
Iki kigo nderabuzima cyuzuye gitwaye miliyoni 186RWf

Uwo murenge utuwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 24, mbere nta vuriro bagiraga ku buryo ngo bajyaga kwivuriza mu Murenge wa Gasaka, ku bitaro bya Kigeme cyangwa mu Cyanika, ahantu bageragayo bakoze urugendo rw’ibirometero bigera ku 10 n’amaguru.

Mbabazi Gerard, umwe mu baturage batuye uwo murenge avuga ko byabagoraga cyane byagera ku babyeyi bagiye kwibaruka bikaba ibindi.

Agira ati “Hari kure cyane,byabaga bikomeye cyane nk’umuntu ajyanye umubyeyi. Iki kigo nderabuzima kimaze imyaka igera kuri ine cyubatswe,cyaturuhuye gukora ingendo ndende kinagabanya imfu z’ababyeyi n’abana bajyaga kure bari ku nda.”

Mugenzi we witwa Nyirakanani Virginia ati “Wasangaga ari urugendo rurerure umubyeyi yafatwa n’inda akaba yatinda kugera ku ivuriro, ariko ubungubu umujyanama w’ubuzima arazana umubyeyi akamugeza hano byaba binaniranye bakazana ‘Ambulance’ ikamugeza ku Kigeme bitagoranye.

Umwana yararembaga nka nijoro umuriro umurenze ukabura uko umuvuza ariko ubu iyo arembye, uhita umujyana bakamuvura.”

Anavuga ko hari abaremberaga mu ngo ntibajye kwivuza bitewe n’urugendo rurerure bakoraga.

Ikigo nderabuzima cya Kibirizi cyubatse mu buryo bwa kijyambere.Ubuyobozi bw’umurenge buvuga gifite akamaro mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Niyonsaba Anaclet umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi agira ati “Ni ikigo nderabuzima kije vuba. Cyaje abaturage tugikeneye kuko service z’ubuvuzi zabonekaga kure.

Icyo kigo nderabuzima cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa "World Vision". Cyuzuye gitwaye Miliyoni 186RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka