Abasaga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa muri Army Week

Mu gikorwa ngarukamwaka cya ‘Army Week’ gitegurwa n’Ingabo z’igihugu, muri uyu mwaka hamaze kuvurwa abantu ibihumbi 60.639 bari bafite uburwayi bunyuranye.

Abantu bavuwe amanyo
Abantu bavuwe amanyo

Byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Kamena 2017.

Imibare igaragaza ko mu rwego rw’ubuzima, abantu 5172 babazwe kubera uburwayi butandukanye, 13 858 bavurwa amenyo, 6199 bavurwa indwara zishamikiye ku myanya y’ubuhumekero.

Hari kandi abantu 16728 bavuwe uburwayi butandukanye bw’amaso, 2629 bavuwe indwara zitandukanye z’abagore, 8133 b’igitsina gabo barasiramuwe, 7920 bahawe ubujyanama banipisha ku bushake virusi itera SIDA.

Indwara zitandukanye zaravuwe muri Army week
Indwara zitandukanye zaravuwe muri Army week

Muri iki gikorwa kandi, abasirikare 1368 batanze amaraso, ibi bikorwa byose bikaba byarabereye mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu.

Dr Lt Col King Kayondo wari mu bavuraga abaturage, avuga ko kugira ngo iki gikorwa kigerweho habayemo n’ubufatanye bw’abandi baganga.

Yagize ati “Twe nk’abasirikare dukora mu buvuzi ahanini mu bitaro bya gisirikare twitabiriye iki gikorwa, ariko tugira amahirwe, abaganga bigenga ndetse na bamwe mu bakora mu bitaro bya Leta baza kudufasha kugira ngo tugere ku bantu benshi bari barabuze uko bivuza”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu bari hagati ya 85 na 90% by’intego bari bihaye muri ibi bikorwa by’ubuvuzi, kandi ngo gahunda irakomeje.

Muri Army week hakozwe ibiraro binini
Muri Army week hakozwe ibiraro binini

Uretse ibikorwa bijyanye n’ubuzima, muri Army Week kandi hakozwe cyangwa hasanwe intindo nini 219, imihanda y’itaka ireshya na Km135 irasanwa ndetse harimo n’iyahanzwe, hubakwa kandi inzu 2359 z’abatishoboye.

Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri 18 n’ubwiherero 2779 hirya no hino mu gihugu ndetse hashyirwaho imiyoboro igeza amazi meza ku baturage ireshya na km 8 muri Nyagatare na Nyanza.

Mu buhinzi igikorwa cy’ingenzi cyakozwe ni uguhashya nkongwa yari yateye mu bigori, ku buryo ha 8000 ubu ngo zakize iki cyorezo.

Nyagatare bahawe amazi
Nyagatare bahawe amazi

Lt Col Ndore Barinda, ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Army Week, avuga ko Ingabo z’igihugu zidashinzwe kukirwanirira gusa.

Ati “Mu byo dushinzwe harimo kurwanirira igihugu mu gihe umwanzi agiteye, ariko iyo hari amahoro tunarwana n’umwanzi nk’ubukene, indwara n’ibindi bituma umuturage adatera imbere ari yo mpamvu ya Army Week”.

Harwanyijwe nkongwa
Harwanyijwe nkongwa

Army Week ya 2017 yatangiye ku ya 4 Gicurasi 2017, bikaba biteganyijwe ko izarangira muri Nyakanga uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka