Abanyarwanda barasabwa kwivuza kanseri hakiri kare kuko ikira

Impuguke mu buvuzi bw’indwara zifata umuhogo, amazuru n’amatwi zivuga ko ibi bice bikunze kwibasirwa na kanseri, zigasaba abantu kuyivuza hakiri kare.

Abatanze ibiganiro ngo biteze umusaruro mwiza kuri iyi nama.
Abatanze ibiganiro ngo biteze umusaruro mwiza kuri iyi nama.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, yahuje inzobere nyafurika z’abaganga mu kuvura izi ndwara bibumbiye mu muryango witwa PAFOS wanayiteguye ku bufatanye na Minisiteri y’u Rwanda y’Ubuzima.

Dr Rajab Mugabo, inzobere mu kuvura izi ndwara mu gice cyo kwa muganga gikunze kwitwa ORL, avuga ko kanseri ikunze kugaragara ari iy’umuhogo kandi ko ivurwa igakira iyo imenyekanye hakiri kare.

Yagize ati “Abarwara kanseri ifata imihogo n’ijosi ni benshi, ikibazo gihari abantu benshi ntibazi ko ivurwa, bazi ko uwo igaragayeho aba apfuye kandi si byo kuko ivurwa nubwo bigoye. Turakangurira Abanyarwanda kugana ibitaro mu gihe babonye ibimenyetso byayo.”

Dr Rajab Mugabo akangurira Abanyarwanda kwivuza kanseri hakiri kare kuko ivurwa igakira.
Dr Rajab Mugabo akangurira Abanyarwanda kwivuza kanseri hakiri kare kuko ivurwa igakira.

Dr Mugabo ukora mu bitaro bya Roi Faysal, avuga kandi ko mu myaka itatu ishize habaruwe abarwayi ba kanseri y’umuhogo n’ijosi bagera ku 138 kandi imibare ngo iragenda yiyongera.

Avuga ku bimenyetso biranga iyi ndwara, Dr Mugabo yagize ati “Kanseri y’umuhogo akenshi irangwa no gusarara igihe kirekire, iyo ubonye usaraye bikamara ibyumweru bitatu wakagombye guhita ujya kureba umuganga kuko bidasanzwe.”

Ibindi bimenyetso ngo ni kumira ukababara, kubyimba no kubabara ijosi, gufunga no kuva mu mazuru mu gihe ari ho yafashe. Yongeraho ko ibimenyetso bigenda bitandukana bikurikije igice cy’umubiri cyafashwe.

Inama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.
Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

Dr Paul Onakoya, inzobere mu kuvura izi ndwara ukomoka muri Nigeria, avuga ko Afrika igifite ikibazo gikomeye cy’ubuvuzi.

Ati “Henshi muri Afurika abantu barakennye ku buryo batabasha kwiyishyurira ubwishingizi mu kwivuza kandi n’ibihugu byabo ugasanga nta mutungo uhagije bifite ngo byite ku barwayi ba kanseri cyane ko ari indwara ihenze kuyivura, bityo uyirwaye akumva ko urupfu rumutegereje.”

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri, ihuje ibihugu 22 byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, ikaba itegerejweho bimwe mu bisubizo by’ibi bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Okay!
Ni byiza ubwo inzobere zikomeje kwiga, nokuvugana kubyo kucura cancer!
Ariko se ko indwara itangira Ari gato gato, ubuvuzi bw’ibanze nabwo bukaba bugira akazi kenshi, n abakiriya benshi, bityo rero butinda kohereza umurwayi ku bafite ubuzobere nyine , kuvuga NGO abantu twivuze hakiri Kare ntibizapfa korohera rubanda!
Kereka nihashyirwaho gahunda nziza, yo kohereza izo nzobere nyine zikamanuka hasi muri centre de sante, Aho bivurisha za mituelle de sante, nuko noneho ago mahirwe yo gupimwa, no kuvurwa izo za cancer ku gihe bikemera. Naho ubundi dutinzwa n uko kugerageza ibitemera!

Mutimukeye yanditse ku itariki ya: 19-12-2022  →  Musubize

Hahahaha, nonese dr, niba ikira mukaba mwarabaruye 138 mwavuye bangahe bagakira?????

Gj yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka