Abajyanama b’ubuzima bakwiye gushimirwa umurimo bakora

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahaye ibikoresho binyuranye abajyana b’ubuzima, inabashimira umurimo mwiza bakora wo kwita ku baturage aho batuye,ikavuga ko kubashima bikwiye kuba umuco.

Abajyanama b'ubuzima basobanurira Minisitiri w'Ubuzima akazi bakora
Abajyanama b’ubuzima basobanurira Minisitiri w’Ubuzima akazi bakora

Babiherewe mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’ubuzima cyabereye mu karere ka Gicumbi ku wa 18 werurwe 2017, iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Abjyanama b’ubuzima ni bamwe mu bashimiwe ndetse banahabwa n’ibikoresho bizabafasha mu migendekere myiza y’akazi kabo.

Mu byo bahawe birimo seritifika y’ishimwe, amataburiya, imfashanyigisho n’amakarita y’akazi.

Aya makarita ngo azabafasha kuko hari aho byajyaga bibagora mu kazi kabo ntibizerwe kuko babaga bameze nk’abatazwi, nk’uko Ngarambe Célestin wo mu murenge wa Rukomo abivuga.

Yagize ati “Ubu binteye imbaraga kuko n’abatubonaga ntibatwizere bagiye kubona ko na Leta idushyigikiye bityo ibyo tuvuga bikumvwa.

Twagiraga ingorane nk’iyo ugiye mu nama nta kikuranga ufite bakagufata nk’aho wihuruje none ubu birakemutse”.

Ikarita y'akazi y'umujyanama w'ubuzima ngo izamufasha kunoza umurimo we
Ikarita y’akazi y’umujyanama w’ubuzima ngo izamufasha kunoza umurimo we

Mugenzi we Nkundabera Bellancile, avuga ko imfashanyigisho bahawe zizabafasha kugeza neza ubutumwa ku baturage bashinzwe.

Ati “Ibikoresho duhawe n’iyi seritifika y’ishimwe biduhesheje icyubahiro, bizatuma n’abaturage babona ko ibyo dukora ari iby’agaciro.

Imfashanyigisho duhawe tuzajya tuzirebaho, dusome dukomeze twihugure bityo tunoze akazi kacu ko gufasha abturage ngo bagire ubuzima byiza”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, avuga ko guha abajyanama b’ubuzima ibikoresho no kubashimira akazi bakora ari ngombwa kuko bitanga cyane.

Ati “Gushimira abajyanama b’ubuzima ni ingenzi kuko bakora akazi k’indashyikirwa kandi bakagakora neza.

Gushimira abakora neza rero mu rwego rw’ubuzima ni umwanzuro wafashwe uvuye ku gitekerezo cyatanzwe mu gihe abavuzi bari mu itorero ry’impeshakurama, ni ngombwa rero ko tubigira umuco”.

Abajyanama b'ubuzima na minisitiri Diane Gashumba
Abajyanama b’ubuzima na minisitiri Diane Gashumba

Icyumweru ngarukamwaka cy’ubuzima cyasojwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2017, cyatangiriye mu karere ka Rwamagana ku wa 13 Werurwe 2017, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kwirinda biruta kwivuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abajyanama b ubuzima barasaba ko gahunda zibagenerwa zajya ziba rusange ubu ibikoresho nka bottes byarashaje amatoroshi imitaka kandi nayo ma carita abagereho bose

Dyna yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Abo Bayobozibazagumegukoraneza Turabashimira Kubushakebagira Nu Bwitange.

Eric yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka