Abagore batatu bahawe akato kubera indwara yo kujojoba

Ababyeyi batatu bo mu Karere ka Nyaruguru bafashe umwanzuro wo kwibera mu kato, nyuma y’uko umuganga ababwiye ko uburwayi bwo kujojoba bita “Fistula” bafite burenze ubushobozi bwe.

Caritas Musanabera niwe wenyine usura abo babyeyi kuko ari we wumva neza ububabare bafite kuko yabunyuzemo
Caritas Musanabera niwe wenyine usura abo babyeyi kuko ari we wumva neza ububabare bafite kuko yabunyuzemo

Mu gihe kiri hagati y’imyaka itanu n’umunani, abo bagore uko ari batatu bo mu Murenge wa Cyahinda muri Nyaruguru, ntibashoboraga gukandagira ahateraniye imbaga y’abantu, kandi n’abaturanyi ntibabemerera ko bicarana mu nama mu mugoroba w’ababyeyi.

Ngo ntibashobora no kwicarana n’abo mu miryango yabo, byumvikana ko nta n’ibirori bashobora kujyamo, nko gushyingirwa kw’abana babo kuko bafatwa nk’abavumwe.

Abo babyeyi batereranwe n’imiryango yabo, ngo bumva bahitamo urupfu aho kugira ngo bakomeze kubaho mu bwigunge.

Bavuga ko basa n’abibera mu muriro utazima nyuma y’uko Ibitaro bya Ruhengeri biberuriye ko indwara yo kujojoba barwaye itazigera ikira bakaba bazayibana ubuzima bwabo bwose.

Iyi ndwara yitwa ‘obstetric fistula’ ni indwara kugeza ubu yibasiye miliyoni z’abagore hirya no hino ku isi.

Ni indwara iterwa no gucika k’umwanya utandukanya imyanya myibarukiro y’umugore n’aho umwanda munini usohokera, bigatuma uyirwaye yaba igihe agiye kwihagarika cyangwa kwituma imyanda yose isohokera hamwe.

Abaganga bavuga ko abagore benshi, cyane cyane mu bice by’icyaro, bahura n’iyi ndwara ariko bakananirwa kuyisobanura kwa muganga, ahanini bishingiye ku kuba bamwe babyara batarigeze bajya kwisuzumisha kwa muganga mu gihe bari batwite.

Muri Nzeri 2016, inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru zabaruye abagore 23 barwaye iyi ndwara yo kujojoba. Ku bufatanye na gahunda y’ubushakashatsi ku babyeyi n’abana n’Akarere ka Nyaruguru, abo barwayi bajyanywe kuvurizwa ku Bitaro bya Ruhengeri.

Nyuma yo kubagwa, icyenda muri bo barakize neza mu gihe abandi bakitabwaho n’abaganga. Gusa, inkuru ibabaje ni uko abo babyeyi batatu bo babwiwe n’abaganga ko uburwayi bwabo burenze ubushobozi bakaba bagomba kwiberaho muri uwo mubabaro.

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2017, Kigali Today yasuye abo babyeyi, iganira n’uwitwa Caritas Musanebera, uri mu bagize amahirwe yo gukira iyo ndwara yo kujojoba.

Ni we muntu wenyine wemerewe gusura abo babyeyi batatu kuko bamufitiye icyizere ngo kuko bigeze gusangira ikibazo akaba atabakina ku mubyimba. Musanabera, w’imyaka ufite imyaka 30 y’amavuko, yatangaje ububabare yanyuzemo igihe yari arwaye iyo ndwara.

Muri 2009, yagiye ku gise yitegura kubyara imfura ye ariko ntibyagenda uko yabitekerezaga. Mu gihe yari arimo kubyara, inda yavuyemo ahubwo ahita afatwa n’indwara yo kujojoba atangira guhura n’ikibazo cy’uko igihe ashatse kwihagarika cyangwa kwituma imyanda yose izira rimwe.

Agira ati “Sinabonaga umwanya wo kumva ko nshaka kwihagarika cyangwa kwituma. Najyaga kumva nkumva biraje gusa.” Mu myaka 8 Musanabera yamaranye iyo ndwara avuga ko yahabwaga akato gakabije.

Ati “Ntabwo nigeraga nifuza gusohoka mu nzu. Nabaga mfite intimba ko abantu banseka. Abo nahuraga na bo bose barirukaga bahunga umunuko wanjye. Nagerageje kwitarura abandi mu gihe cy’imyaka umunani.”

Avuga ko kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kugura impapuro zabugenewe zo kwibinda (sanitary pads cyagwa cotex) Musanabera ngo yambaraga amasashe mu mwanya wazo.

Akomeza agira ati “Umugabo wanjye yarantaye. Yavuze ko tutasangira uburiri! Byari bikomeye!” Uru rugamba yanyuzemo ariko, ahanini rwaturukaga ku kuba nta bushobozi bwo kwivuza yari afite.

Muri 2016, ngo ni bwo umujyanama w’ubuzima yageze iwe amugira inama yo kujya ku karere agahura n’abakozi b’inzego z’ubuzima, bakaba ari bo bamutwaye mu Bitaro bya Ruhengeri we n’abandi bagore bahuje uburwayi.

We na bagenzi be ngo bamaze ibyumweru bibiri mu Bitaro bya Ruhengeri bitabwaho nta kiguzi. Ati “Ku bitaro, nta na make twishyuye. Batwitagaho utangiye koroherwa bakamusezerera.”

Mu gihe abarwayi makumyabiri, barimo na Musanabera, bagaragaza ibimenyetso byo gukira, ababyeyi batatu bagumye ku bitaro bikomeza kugerageza ariko ntibyagira icyo bitanga.

Undi mubyeyi wakize, agira ati “Twari twarabwiwe ko iyi ndwara idakira. Ni yo nkuru mbi ibaho twari twumvise.”

Kugeza uyu munsi, abo bagore batagize amahirwe yo gukira ntibasohoka mu nzu, imiryango yabo n’abaturanyi barabatereranye ndetse ntibaba bifuza no kugira umuntu bavugisha.

Geraldine Uwamariya, umwe mu baturanyi babo, avuga ko iyo ndwara yatumye abo babyeyi bangwa urunuka muri ako gace.

Ati “Babaha urw’amenyo iyo bababonye. Bahisemo kwigumira mu nzu, ntibajya bava iwabo mu ngo.” N’ubwo bakuye inkuru mbi mu Bitaro bya Ruhengeri, abo barwayi ba Fistula baracyafite amahirwe menshi yo gukira, gusa ikibazo ni umuntu ushobora kubavuza.

Umuganga mu Bitaro bya Ruhengeri uri mu bakurikiranye abo babyeyi (utashatse ko amazina ye atangazwa) yabwiye Kigali Today ko abo babyeyi bageze kwa muganga indwara yararengeranye bigora Ibitaro bya Ruhengeri.

Nyamara, yemeza ko indwara yabo yavurwa igakira bagiye mu bitaro bisumbije ubushobozi ibya Ruhengeri.

Yagize ati “Indwara yarenze ubushobozi bwacu ariko abo babyeyi bashobora kuvurwa bagakira baramutse boherejwe mu bindi bitaro bifite inzobere ziturenze.”

Athanase Karemera, Umugenzuzi w’Ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, na we yemeza ko hakiri icyizere ko abo babyeyi bavurwa bagakira, ariko akavuga ko ikibazo gisigaye ari ubushobozi bwo kubavuza.

Agira ati “Ni byo koko abaganga bo mu Bitaro bya Ruhengeri bemeje ko uburwayi bafite burenze ubushobozi bwabo. Gusa twizera ko bazavurwa bagakira.”

Karemera avuga ko ubuyobozi bw’akarere burimo kuganira na Porogaramu ishinzwe ubushakashatsi ku babyeyi n’abana nk’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ukora mu rwego rw’ubuzima ngo barebe ko haboneka amafaranga yo kubavuza.

Mu kiganiro na Kigali Today, Pascal Musoni, umuyobozi w’uwo muryango, yavuze ko bari muri gahunda yo kunyuza amafaranga mu buyobozi bw’akarere bukabavuza.

Ati “Dukorana n’ubuyobozi bw’akarere tubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima. Ni ko tuzabigenza kugira ngo dufashe Akarere, abo bagore bavuzwe.”

Mu Rwanda kubaga umurwayi wa Fistula bisaba ibihumbi 250Frw, ariko Misiteri y’Ubuzima ijya izana inzobere z’abanyamahanga zikabikora ku buntu.

Ibitaro bya Leta bya Kibagabaga muri Kigali ni byo bitaro bikuru bikurikira ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugeza ubu mu kuvura Fistula.

Ibitaro bya Kibagabaga byungirije ibya Kaminuza bya Kigali mu bushobozi bwo kuvura iyo ndwara
Ibitaro bya Kibagabaga byungirije ibya Kaminuza bya Kigali mu bushobozi bwo kuvura iyo ndwara

Umuryango Mpuzamahanga w’Iterambere ry’Abagore (IOWD) na wo ujya wohereza impuguke zawo zigaha amakariso akoreyemo cotex abafite ikibazo cya Fistula nk’uburwayi budashobora kuvurwa mu buryo bworoshye.

Mu myaka itanu ishize, Itsinda ry’ Umuryango IOWA rishinzwe ibya Fistula, zabaruye abarwayi 1,543 rishobora kubaga ababarirwa muri 581.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuva muri 2005 abarwayi ba Fistula 3600 bavuwe iyo ndwara yo kujojoba hirya no hino mu gihugu, bagakira.

Inzego z’ubuzima ariko zitangaza ko mu Rwanda mu barwayi ba Fistula igihumbi, nibura babiri ibahitana. N’ubwo iyi ndwara yo kujojoba atari indwara yica vuba, inzego z’ubuzima zihamya ko yangiza ubuzima bw’abayirwaye bikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kunona muri 2017 hakiriho abantu bakumirwa birenze ukw’inyamaswa ihigwa kubera uburwayi bagize kandi batikururiye.

Ubwo burwayi buravurwa !
Ikibazo cyabaye cyatewe n’ubushobozi abaganga babasuzumye badafite (kijyanye se wenda n’ubumenyi buhagije mu kuvura ubo babyeyi cga se kijyanye n’ibikoresho by’ubuvuzi bidahagije bafite).
Hakenewe gusa kuba bashyikirizwa ubuvuzi bwisumbuye nko mu bindi bihugu bifite ubushobozi buruta ububa mu Rwanda.

Ikindi kibazo gikomeye gisumba ibindi kijyanye n’imyumvire na EDUCATION y’abantu. Nicyo gitera ingaruka zikomeye zishyira abo babyeyi barengana ako kageni !
Nta ndwara cg uburwayi umuntu yagire bwatuma aterwa akato bigeze aho.

Dufite governance yita ku mibereho myiza y’abaturage ndetse by’umwirako ku y’abagore, ishobora gususzumira hafi icyo kibazo kikabonerwa umuti.

JEAN CLAUDE RUZIGANDEKWE yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

leta nirwane kuri abo babyeyi rwose barababaje. babohereze no hanze kuko turabishoboye ariko bavuzwe.

amafranga yo kuvuza abo babyeyi ni make ku buryo atabura pe

kamaliza yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka