Abaganga bateze ibisubizo bya serivise zitanoze mu itorero

Abakora muri serivisi z’ubuzima mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu itorero bazahabonera umuti ukemura ibibazo bya serivizi mbi bavugwaho.

Abaganga bavuga ko bagiye guhindura imikorere ya serivisi batanga.
Abaganga bavuga ko bagiye guhindura imikorere ya serivisi batanga.

Babivuze mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016, ubwo batangizaga itorero rigamije kwigiramo indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda hagamijwe kunoza serivisi z’urwego rw’ubuzima.

Bamwe mu baganga n’abaforumu bari muri iryo torero bavuga ko hari ibyo bazakosora muri serivisi batanga, kuko nabo ubwabo ngo babona ko hari ibyo bakorana intege nkeya, birimo kwakira abarwayi bigatuma ababagana barushaho kuremba no kutabiyumvamo bityo bakabatakariza icyizere.

Nyiranzabahimana Clémentine ni umuforumu ati Mu itorero turatozwa kuba twatanga serivisi nziza nubwo twari dusanzwe tuzitanga ariko hari ibyo tuzakosora, ibibazo bya serivisi mbi tuvugwaho turabibona ariko ndizera ko tukimara kuva hano tuzahita tubikosora.

Dr Uwingeneye François umukozi wa Minisiteri y'Ubuzima avuga ko baje kuvugutira umuti ibibazo byagiye biboneka muri serivisi z'ubuzima.
Dr Uwingeneye François umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima avuga ko baje kuvugutira umuti ibibazo byagiye biboneka muri serivisi z’ubuzima.

Ruzindana Ildefonse w’umuforumu avuga ko iyo badakora neza abarwayi babagana bacika intege kandi n’ubuzima bwabo bugahungabana ndetse n’umubare w’ababagana ukagenda ugabanuka bitewe n’uko batitabwaho ariko ngo bizeye ko ibyo byose bizakemukira mu itorero.

Dr Uwinkindi François umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima avuga ko mu rwego rw’ubuzima habonetsemo ibibazo byinshi bitandukanye harimo kutakira abarwayi neza no kudacunga umutungo w’ibigo bashinzwe kuyobora ariko ngo baje kugirango bazaganire ukuntu byanozwa.

Ati Muri segiteri y’ubuzima habonetsemo ibibazo byinshi kutakira abarwayi neza, kudacunga neza umutungo w’ibigo dushinzwe kuyobora twaje gusanga ntahandi twavana umuti w’ibyo bibazo byose tutaje ngo tuvuge ibibazo uko biri kandi tuhave twafashe ingamba.

Bamwe mu baturage bivuriza ku bigo nderabuzima bitandukanye bavuga ko hari igihe babigana barwaye aho kugira ngo bavurwe vuba ugasanga bari kuvugira kumaterefoni baseka kandi bo bari kuribwa n’uburwayi bikabababaza.

Mugisha Theogene ati Ubushize najyanye umwana ku kigo nderabuzima cya Bugarama mara amasaha atamu bataramuvura urumva iyo ari serivizi rwose mubatubwirire bisubireho.

Insanganya matsiko y’iri torero ryitwa Impesha kurama ry’abashinzwe ubuzima bagera ku 2015, igira iti « gira ubuzima wihesha agaciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizere ko babandi bavuga nabi bagatuma umurwayi arushaho kuremba nabandi babanza kumva ikinamico urunana bakavugisha umurwayi aruko Ibyo biganiro birajyeye baveyo byahindutse hakurikireho itorero ryabakuru bimidugudu hari serivise batanga nabi wamubaza impamvu akagusubiza ko atajyira umushahara icyambere yiyamamaza abizi ko ntamushara sinzi impamvu azonga abaturajye yitwaje umushahara murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka