Abaforomo 213 barahiriye kutazigera barangarana abarwayi

Abanyeshuri 213 bize ubuforomo mu ishuri ry’ubuzima rya Ruli bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ngo bajye ku isoko ry’umurimo.

Abaforomo barangije mu ishuri ry'ubuzima rya Ruli bahawe impamyabumenyi ya A1
Abaforomo barangije mu ishuri ry’ubuzima rya Ruli bahawe impamyabumenyi ya A1

Iryo shuri ry’ubuzima rya Ruli (Higher Institute of Health: Sainte Rose de Lima), riherereye mu Karere ka Gakenke ryatanze izo mpamyabumenyi ku itariki ya 06 Nyakanga 2017.

Mbere yo kuhabwa izo mpamyabumenyi abo baforomo babanje kurahirira imbere y’Imana n’abantu ko bazuzuza uko bisabwa inshingano zabo zo kwita ku barwayi.

Uwajeneza Pauline, umuyobozi w’ishuri ry’ubuzima rya Ruli yabwiye abo banyeshuri barangije ko kwiga bitarangiriye aho ahubwo ko bagomba gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Yanabibukije ko mu kazi kabo k’ubuforomo bagomba kwitanga bakajya bakira neza abarwayi babahumuriza aho kubahutaza.

Abo baforomo bahawe impamyabumenyi bahamya ko bazishimiye ariko ngo byari kuba byiza iyo baba bahawe iz’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kuko arizo zari kuzabafasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Niyigena Anselme, umwe muri abo baforomo avuga ko nyuma yo kurangiza ayo masomo agiye gushaka ahandi yiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Barabivuga mu gihe bo bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1). Bifuza ko no kuri iryo shuri hashyirwa icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abaforomo bose barahiriye kuzuza inshingano zabo z'ubuganga
Abaforomo bose barahiriye kuzuza inshingano zabo z’ubuganga

Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi mu nama nkuru y’uburezi (HEC), Dr Baguma Abdallah yavuze ko hari ibigomba kuzuzwa kugira ngo iryo shuri ryemererwe icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Akomeza avuga ko iryo shuri ry’ubuvuzi rya Ruli niryuzuza ibisabwa bijyanye n’imyigishirize n’ibikoresho bisabwa nta kabuza bazahabwa uburenganzira bwo kwigisha icyo cyiciro.

Iryo shuri ry’ubuzima rya Ruli riherereye mu cyaro. Imihanda ihagera ni ibitaka kandi idakoze neza. Abahiga bavuga ko kandi bakunze kubura amazi meza ndetse na rezo za telefone((Network) ni ikibazo.

Ibyo bibazo byose ariko umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yabijeje ko batangiye kubishakira ibisubizo birambye kuko ngo nk’imihanda yo yatangiye gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Murwanda twifuza, ubuzima buzira umuze turabukeneye, nibaze basigasire amagara yacu, nkuko bigaragara ko babishoboye.

NYIRUMURINGA Pie yanditse ku itariki ya: 8-07-2017  →  Musubize

IMANA IZABAFASHE

TIZO yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Iyi ni inkuru nziza kuko hagikenewe Abaganga n’Abaforomo benshi.Ariko se mu zi ko mu isi nshya nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa?
Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Nubwo imana yatinze,mumenye ko yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA dusoma muli Ibyakozwe 17:31.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose batayumvira,ahubwo bakora ibyaha byinshi kubera gukunda ibyisi.Abantu bose bakabya gukunda ibyisi,ntabwo bazaba muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Iyo bapfuye biba birangiye.

KAMANA Onesiphore yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka