Ababyeyi bariruhutsa nyuma yo kwegerezwa serivisi ya “Néonatologie”

Ababyeyi bo muri Kirehe batangaza ko banejejwe na serivisi begerejwe, yita ku bana bavutse batagejeje igihe (Néonatologie) kuko yatumye abana babo bagira ubuzima.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa muri serivise ya Néonatologie
Bimwe mu bikoresho byifashishwa muri serivise ya Néonatologie

Ababyeyi batangaza ibi ni abafite abana bavutse batagejeje igihe, bari kwitabwaho mu bitaro bya Kirehe ahari iyo serivisi. Imaze amezi ane igeze muri ibyo bitaro.

Nyirahategekimana Liberatha agira ati “Sinarinzi ko umwana wanjye wavutse igihe kitageze yabaho.

Ndetse nanjye uko nari meze nkimara kubyara narihebye nzi ko ntazakira ariko abaganga bakomeje kudukurikirana narakize n’umwana wanjye atangiye gukira nubwo akiri mu byuma bimufasha.”

Mukarusine Léocadie we avuga ko nyuma yo kubyara umwana w’amezi atandatu, yishimira uburyo umwana we yitaweho.

Agira ati “Uyu mwana namubyariye mu rugo kuko inda yamfashe ngira ngo ni inzoka zisanzwe,sinatekerezaga ko ku mezi atandatu umwana yavuka.

Ndashima abaganga,nageze hano mu bitaro nakirwa neza umwana bamushyira mu byuma,ndabona atangiye kugarura ubuzima,abaganga baramfasha kandi bambwira ko umwana azakira.”

Serivise ya Néonatologie yakira abana bagera kuri 30 bavutse bafite ibibazo. Bakirirwa mu byumba binyuranye bitewe n’ibibazo bafite.

Hari ibyumba byahariwe abana bafite munsi y’ikiro n’amagarama200. Abo bashyirwa mu byuma bibongerera ubushyuhe.

Abana bakomeza kwitabwaho, bagera ku kilo n’amagarama 200 bakimurirwa mu cyumba aho biba ngombwa ko bashyirwa mu gituza cyababyeyi babo mu kubongerera ubushyuhe.

Serivise ya néonatologie mu bitaro bya Kirehe igizwe n'ibyumba byakira abana bafite ibizazo binyuranye
Serivise ya néonatologie mu bitaro bya Kirehe igizwe n’ibyumba byakira abana bafite ibizazo binyuranye

Dr Ngamije Patient, umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe avuga ko “Néonatologie” mu bitaro bya Kirehe igeze ku rwego rushimishije mu gukumira imfu z’abana bavuka batagejeje igihe kuko nta bana bagipfa kuva aho iyo serivise iziye.

Avuga ko hashinzwe ikigo cyunganira Neonatologie cyitwa PDC (Pediatric Developmental Clinic) gishinzwe gukurikirana abana bavuye muri serivisi ya Néonatologie kugira

Agira ati “Abo bana tubatangaho byinshi kugira ngo babeho ariko bagahura n’ibibazo byo kutitabwaho neza iwabo mu miryango.

Niyo mpamvu twashinze PDC, izakurikirana abana bava hano mu bitaro, igasuzuma ubuzima bwabo iwabo mu miryango kugira ngo bakure neza.”

Avuga ko kuri ubu “Neonatologie” yita ku bana 137 nyuma y’amezi ane gusa itangijwe. Hakaba higwa uburyo icyo kigo cya PDC cyagezwa no mu bigo nderabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka