25% by’abagana amavuriro bagendana indwara zabahitana batabizi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko 25% by’abivuza mu Rwanda baba bafite nibura imwe mu ndwara zitandura, ariko ugasanga batari babizi.

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayiranga Fanfan na we yipimishije
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayiranga Fanfan na we yipimishije

Muri iki gihe ntibitangaje kumva ko umuntu yabyutse ari muzima nta kibazo afite ariko mu kanya gato akazira urupfu rutunguranye cyangwa undi akajya kuryama ari muzima bugacya yapfuye.

Nyinshi muri izi mpfu zitunguranye ziterwa ahanini n’indwara zitandura nk’umutima, diyabeti, umwijima, umuvuduko mwinshi w’amaraso. Hakaba n’izindi bagendana batabizi nk’amaso atavujwe yateza ubuhumyi uyarwaye.

Izi ndwara zihitana benshi, kuko usibye kuzipimisha ijisho n’uyirwaye ntapfa kubimenya kuko ibimenyetso byazo bidapfa kugaragara.

Minisante iri gutanga serivisi zitandukanye zo gupima indwara abakozi ba leta
Minisante iri gutanga serivisi zitandukanye zo gupima indwara abakozi ba leta

Kuri yu uwa gatatu tariki 27 Nzeli 2017, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yakoze ubukangurambaga bw’umunsi umwe bwo gukangurira abakozi ba Leta kwirinda izo ndwara.

Icyo gikorwa kikanajyana no kubapimira ubuntu kugira ngo bamenye aho bahagaze.

Dr Marie Aimée Muhimpundu, ukuriye ishami rishinzwe indwara zitandura muri MINISANTE, yavuze ko bahisemo guhera ku bakozi ba leta kuko ari bo badakunda kubona umwanya kubera akazi kenshi. Gusa yavuze ko n’abandi badahejwe kuri aya mahirwe.

Abashoboye kuhaza basuzumwe n'indwara z'amaso
Abashoboye kuhaza basuzumwe n’indwara z’amaso

Yavuze ko umuntu akenshi ahugira mu kazi akibagirwa ko umubiri ukeneye gusohora bimwe mu byo aba yariye, kandi nyuma bikazamugiraho ingaruka.

Yagize ati “Hari kunywa itabi, inzoga nyinshi, kudakora siporo, kurya ibirimo isukari nyinshi cyangwa umunyu mwinshi. Ibyo iyo bigeze mu mubiri hari ibyo bihindura bigatera umuvuduko mwinshi w’amaraso, hakanaziramo n’uburwayi bw’umutima umuntu akaba yanapfa.”

Bamwe mu bari baje kwipimisha, bavuga ko icyo ari igikorwa gifitiye akamaro umuntu wese kuko amenya uko ahagaze, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Murekatete Rose.

Ati “Ibi biratuma menya uko mpagaze bityo namenye uko nakwirinda cyangwa nakwivuza ntararemba.”

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Rwanyindo Kayiranga Fanfan, yavuze ko uyu mwihariko ku bakozi ba Leta ari uko batabona akanya ko kubikoresha hanze.

Ati “Abakozi ba Leta bagomba kugira ubuzima bwiza kugira ngo bakore akazi bashinzwe. Benshi birirwa bicaye mu biro ntibabone akanya ko kwipimisha hanze ari yo mpamvu y’uyu mwihariko.”

Mu bukangurambaga MINISANTE irimo gukora ku bakozi ba Leta, harimo kubasaba guhindura ubuzima babayeho, bahitamo indyo iboneye kandi banareka bimwe mu bishobora gutera izi ndwara birimo itabi kuko 31% by’abantu bapfa ku isi bahitanwa n’umutima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka