Bababazwa no kuba Ndindiriyimana yaragizwe umwere

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba Augustin Ndindiriyimana wari umuyobozi wa Jandarumori, yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha, mu gihe abo yayoboraga bo bakurikiranwa bakanahanwa.

Mu kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, i Kansi hashyinguwe imibiri 31 yabonetse
Mu kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi, i Kansi hashyinguwe imibiri 31 yabonetse

Babigaragaje mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye tariki 22 Mata 2024, bagiriye iruhande rwa kiliziya Gatolika y’i Kansi, hazirikanwa abari bahahungiye hanyuma bakicwa.

Ildephonse Gasana ukomoka muri uwo Murenge, unafite abe bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kansi, yabwiye Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, wari waje kwifatanya na bo ati “Ndindiriyimana ngo yabaye umwere! Sinzi niba nyuma ya ruriya rukiko hari ahandi umuntu yamurega. Wenda mu ijuru ho tuzahamurega nituhahurira ariko nanone ntiyahajya niba habaho.”

Yunzemo ati “Niba hari ahandi umuntu yamurega, Nyakubahwa Minisitiri, muzagerageze murebe, cyangwa se mumusabe byibura ajye areba uru rwibutso n’abarokotse. Icyo na cyo cyaba ari igihano.”

Gasana asobanura icyatumye batungurwa no kugirwa umwere kwa Ndindiriyimana, yagize ati “Ni umuturage wa hano i Kansi. Jenoside ibaye, Guverinoma y’Abatabazi yavuye i Kigali na we arataha. Abajandarume bamurindaga ni bo baje gutangiza ubwicanyi aha ku kibuga (cy’iruhande rwa kiliziya). Bivugwa yuko ari we wabaga yabahaye amabwiriza.”

Akomeza agira ati “Mu cyuzi cya Cyamwakizi haroshywemo abantu, kandi aho hose hagaragaramo abajandarume, kandi hano ari ho kavukire. Ubundi umuntu wakoze icyaha, cyane cyane nk’uriya wayoboye abandi, yagombye kuba ari we uhanwa by’intangarugero. Kubona rero abo yayoboye ari bo bariho bahanwa, we yidegembya, ibyo nta butabera burimo.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko igikorwa nk’iki cyo kurekura uwagize uruhare muri Jenoside bisubiza inyuma abarokotse Jenoside.

Ati “Ibyinshi abacitse ku icumu barabyihanganiye. Ariko iyo habonetse nk’ako katagaragaye neza kabasubiza inyuma mu mitekerereze, rimwe na rimwe hakaba n’abahura n’ihungabana.”

Minisitiri Bizimana avuga ko abo Theodore Melon yarekuye, harimo na Ndindiriyimana, ntacyo babikoraho mu bijyanye n'amategeko
Minisitiri Bizimana avuga ko abo Theodore Melon yarekuye, harimo na Ndindiriyimana, ntacyo babikoraho mu bijyanye n’amategeko

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko mu Rukiko rwa Arusha Ndindiriyimana yari yabanje guhamwa n’icyaha mu rubanza rwa mbere, akaza kugirwa umwere mu bujurire n’umuyobozi w’Urukiko w’Umunyamerika witwa Theodore Melon.

Ati “Aho ahagereye yafashe n’imanza zari zaraciwe abantu barahamwe n’icyaha akora ibintu bibiri. Icya mbere bamwe kubagira abere, harimo Ndindiriyimana, abandi kubagabanyiriza ibihano, noneho akabijyanisha no gufungura n’abatararangiza ibihano.”

Guverinoma y’u Rwanda ngo yagaragaje iki kibazo, ikora ibishoboka byose kiragaragazwa mu Muryango w’Abibumbye, gukomeza gukora ayo makosa birahagarara.

Yungamo ati “Ariko abo yarekuye nyine, nta kundi twabigenza, yarabarekuye. Ndindiriyimana na we rero, numvise mwavuze Imana cyane. Nimumureke iyo Mana izarumucire, ku bayemera.”

Bababazwa no kuba Ndindiriyimana yaragizwe umwere
Bababazwa no kuba Ndindiriyimana yaragizwe umwere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtali Ahishakiye, yongeraho ko kugira ngo urubanza rwa Ndindiriyimana rube rwasubirwamo, ari uko haboneka ibyaha bishya yaregerwa, ariko ko ibyaha yaregwaga byari byuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka