Basketball: Al Nassr yo muri Saudi Arabia irifuza Olivier Kamanzi wa Orion BBC

Ikipe ya Basketball yo mu gihugu cya Saudi Arabia yitwa ‘Al Nassr BBC’ , yamaze kwandikira umukinnyi w’umunyarwanda witwa Kamanzi Olivier ukinira Orion BBC imusaba ko yayibera umukinnyi.

Ni ibaruwa uwitwa Olivier Kamanzi yabonye mu mpera za Mata 2024, igaragaza uburyo iyi kipe yamubonyemo ubushobozi bw’uko ashobora kuba yayifasha mu marushanwa atandukanye iyi kipe yitabira.

Kamanzi Olivier aganira na Kigali Today, yahamije ko aya makuru ari yo ikipe ya AL Nassr yo muri Saudi Arabia , ibinyujije ku muntu uyishakira abakinnyi (agent) yamwandikiye ibaruwa imusaba ko yayibera umukinnyi.

Yagize ati "Mu mininsi ishize nabonye ibaruwa nandikiwe n’umuntu ushinzwe gushakira abakinnyi (Agent) ikipe ya Al Nassr ndetse iriho kopi ya AL Nassr BBC, yerekana ko hari ubushobozi bambonyemo akaba ari yo mpamvu bansabye ko ngomba kwerekezayo muri Gicurasi nkakomezanya nayo Shampiyona".

Kamanzi Olivier asanzwe akinira Orion BBC
Kamanzi Olivier asanzwe akinira Orion BBC

Olivier yakomeje avuga ko icyo iyi kipe yamusabye ari ugushaka ibyangombwa maze ibindi byose iyi kipe ikazabimuha birimo amatike ndetse n’imibereho.

Ati "Ndi gushaka ibyangombwa kuko ikipe yambwiye ko ngomba kubishaka bitarenze itariki 7 Gicurasi 2024, ibindi birimo amatike, imibereho nabo bakabimenyera".

Kamanzi Olivier asanzwe akinira ikipe ya Orion Basketball Club, ikina mu kiciro cya mbere mu Rwanda ndetse akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’abato Kandi akaba yarabonye n’amahirwe yo kuza mu ijonjora ry’ibanze ry’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Kamanzi Olivier asanzwe akina nka Power Forward ndetse na Small Forward
Kamanzi Olivier asanzwe akina nka Power Forward ndetse na Small Forward

Biteganyijwe ko Kamanzi Olivier agomba gufata indege yerekeza i Riyaad, tariki 7 Gicurasi 2024. Olivier Kandi yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda ariko IPRC Huye na Kigali Titans.

Iyi kipe ya Al Nassr BBC ibarizwa mu mujyi w’i Riyaad izwi cyane kubera ko ikipe Al Nassr ya Ruhago ari yo Cristiano Ronaldo akinira, ikindi Kandi isanzwe itwara ibikombe bya Shampiyona, ibikombe by’umugabane wa Asia (West Asia Super League) ndetse n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka