Abacuruza amatungo ajyanwa mu mabagiro barishimira ko uruhu rugiye kongererwa agaciro

Abacuruza amatungo ahita ajyanwa mu mabagiro ari mu bice bitandukanye by’Igihugu, barishimira ko uruhu rugiye kongera kugira agaciro, kuko bakoraga mu buryo bw’akajagari bwatumaga nta giciro gihamye cyarwo.

Barishimira ko amasezerano basinye azatuma uruhu rw'amatungo rwongera kugira agaciro
Barishimira ko amasezerano basinye azatuma uruhu rw’amatungo rwongera kugira agaciro

Kuba bakoraga mu buryo bw’akajagari ngo byabatezaga igihombo bitandukanye kubera ko uretse kuba igiciro cy’uruhu cyari hasi cyane, ariko kandi ngo byanatumaga uruhu ruri munsi y’ibiro 12 ndetse n’urufite agasebe gato ruba impfabusa, kubera ko rutagurwagwa.

Ibi byose ahanini ngo byaterwaga n’isoko rito bagiraga, kubera ko nyuma y’uko muri 2014 hashyizweho itegeko rivuga ko nta mpu zizongera gusohoka mu Rwanda zidatunganyijwe, kandi nyamara nta ruganda ruzitunganya ruhari, byagize ingaruka kuri benshi bazoherezaga mu bihugu birimo Ubushinwa, Ubutariyani, Turukiya, Nijeriya no mu Misiri, kubera ko zisorerwa ku kigero cya 52% mu gihe izijya mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba zidasora.

Guhera icyo gihe ngo igiciro cyaragabanutse cyane, kubera ko nk’impu zaguraga amafaranga y’u Rwanda 1500 ku kilo, kuri ubu zigura amafaranga y’u Rwanda 200, mu gihe umunyu uzitunganya baba bakoresheje kugira ngo zitangirika ikilo kigura amafaranga 300.

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire n’ Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu n’abatunganya impu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), ngo hari icyizere ko uruhu rugiye kongererwa agaciro.

Dr. Joseph Ndagijimana avuga ko bari basanzwe bakora mu buryo bw'akajagari
Dr. Joseph Ndagijimana avuga ko bari basanzwe bakora mu buryo bw’akajagari

Umunyobozi wa Humura Trading Ltd ari nayo ikoresha ibagiro rya Base mu Karere ka Rulindo, Dr. Joseph Ndagijimana, avuga ko bari basanzwe bakora mu buryo bw’akajagari, ariko bakaba bizeye ko bagiye kujya bakira amatungo ameze neza, kubera ko uruhu rugiye gusubizwa agaciro.

Ati “Byari akajagari kuko uwabagaga, uwakusanyaga impu, uwazijyanaga mu mahanga, umworozi inka yaturutseho, mwabaga mwicaranye mutazi ko ibyo murimo gukora ari bimwe, bigateza igihombo kinini cyane, ariko ubu tuzumvikana n’abo tugurisha impu hanze, dushyireho igiciro gikwiriye, nk’uko uyu munsi ikawa nta waza ngo ajye mu cyaro ayigure uko ashatse.”

Umuyobozi wa Koperative ikorera mu ibagiro rya Nyabugogo Prosper Kanyambo, avuga ko bahuraga n’imbogamizi z’uko nta giciro gihamye bagiraga cy’uruhu.

Ati “Uruhu ruri ku gaciro ko hasi, ikilo kiri kuri 200-250, ni ukuvuga ngo nta giciro kibaho kizwi, abantu bagenda bumvikana bisanzwe, ariko ubwo tugize amahirwe tugakora amasezerano, ni ukuvuga ngo tuzashyiraho igiciro kizwi kandi giteza Abanyarwanda imbere.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu n’abatunganya impu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), Jean D’amour Kamayirese, avuga ko icyo barimo gukora ari ukugira ngo bakomeze babungabunge ubwiza bw’uruhu rwo mu Rwanda, mu gihe hataraboneka uruganda zitunganyirizwamo mu Rwanda, bituma batarabona isoko ryagutse.

Ati “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo twegeranye abo bantu bari muri urwo rwego, twariyegeranyije tumeze neza, muri ino minsi mu bihugu by’abaturanyi barimo kuza bagatoranya impu bashaka bakazijyana, ariko turimo gukomeza gukora ubuvugizi, turafatanyiriza hamwe na Leta yacu, kugira ngo turebe ko twakemura icyo kibazo cy’impu mu Rwanda, kandi tuzi neza ko uyu mwaka ushira hari ikintu gikozwe.”

Umuyobozi wa Koperative ikorera mu ibagiro rya Nyabugogo Prosper Kanyambo
Umuyobozi wa Koperative ikorera mu ibagiro rya Nyabugogo Prosper Kanyambo

Ngo mbere ya 2013 u Rwanda rwinjizaga amafaranga y’u Rwanda arenga Miriyali ebyiri aturutse ku mpu, ariko ubu bakaba binjiza atagera no kuri miriyoni 100, mu gihe hashobora kuboneka toni zirenga 200 mu kwezi z’impu zituruka ku nka, hamwe n’impu zirenga ibihumbi 30 mu kwezi zituruka ku matungo magufi arimo ihene n’intama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka