Akarere karatabariza abatishoboye ngo batangirwe mituweli

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burahamagarira ababishoboye bose kubafasha kwishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abatishoboye batuye muri aka karere.

Akarere katumije inama yo gutabariza aba batishoboye babatangira mitiweli.
Akarere katumije inama yo gutabariza aba batishoboye babatangira mitiweli.

Mu nama yateranye kuwa kane tariki 4 Kanama 2016, ihuje ubuyobozi bw’akarere, abafatanyabikorwa, amavuriro n’ibigo by’amashuri, hagaragajwe ko hari ibihumbi 64 by’abaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu buvuzi.

Ayinkamiye Emerence, umuyobozi w’akarere, yagize ati “Ni uruhare rwa buri wese kumva ko yadufasha gutangira abaturage bacu batabasha kwitangira ubwisungane. Nk’uko muri abafatanyabikorwa bacu musanzwe mudufasha.”

Muhashyi Aphrodice, Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere (JADF), yavuze ko yasabye abagize iri huriro kwigomwa bagatangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Abafatanyabikorwa bakanguriwe gufasha abatishoboye babatangira Mitiweli batangira gukusanya imisanzu kandi ngo bazakomeza.
Abafatanyabikorwa bakanguriwe gufasha abatishoboye babatangira Mitiweli batangira gukusanya imisanzu kandi ngo bazakomeza.

Ati “Gufasha akarere tunafasha abagatuye kubaho mu buzima bwiza ndumva nta cyatubuza.”

Abari mu nama bakusanyije inkunga yo kwishyurira abatishoboye Mitiweli, babona asaga miliyoni 10,9Frw, azishyurira abagera ku 3.650.

Bibarimana Jhonathan, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere, yijeje akarere ko nk’abafatanyabikorwa bazakomeza gukusanya ingufu ku buryo n’abasigaye bashobora kuzafasha akarere gukomeza gushaka iyo nkunga.

Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 320. Abatishoboye barimo abana bibana n’imiryango ikennye cyane bagera bahwanye na 20% by’abaturage batabasha kwitangira mitiweli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka