Abimuka mu miryango badindiza kwishyura mituweli

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufite impungenge z’uko mituweli y’uyu mwaka ishobora kudindizwa n’abanga kwishyurira bamwe mu biyandikishije ku rutonde rw’abagize umuryango.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuga ko baciwe intege n’uko basabwa kwishyurira abagize umuryango bose ngo mutuweli zabo zibone kugira agaciro nyamara bo ngo barabona ari imbogamizi kuri bo kuko hari ababa baragiye bimuka bavuye mu muryango bakajya gutura ahandi.

Abaturage bavuga ko bazitiwe gutanga mituweri nuko basabwa kwishyurira abantu batagitunze
Abaturage bavuga ko bazitiwe gutanga mituweri nuko basabwa kwishyurira abantu batagitunze

Singirankabo Innocent ati” imbogamizi ziri muri mituweli ni uko hari abantu bagiye bava mu ngo zabo wenda ni umusore ufite imyaka 20 cyangwa 18 bakajya gutura ahandi ariko bagakomeza kubarurirwa mu muryango we yavuyemo umuryango we ukavuga uti nigute nzishyurira umwana ntafite.”

Aba baturage bakomeza kuvuga ko ibyo biri gutuma abaturage benshi bifata mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bagasaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo umuryango wishyurire abantu ufite abawuvuyemo nabo bishyurire iyo bagiye gutura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic avuga ko iki kibazo kiri mu karere hose ariko ngo bari kugikorera ubuvugizi kugira ngo kitazadindiza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa (Mutuel de santé) kandi ngo birumvikana ko byadindiza iyi gahunda mu buryo butandukanye.

Ati” Iki ni ikibazo tuzi mu rwego rw’akarere kacu hirya nohino mu mirenge barakitubaza icyo turi gukora n’ubuvugizi kugirango bitazadindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya mituwel de santé kandi birumvikana ko bishobora kuyidingiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2015-2016 urangiye akarere ka Rusizi kageze kuri 84’5% kakaba ari akambere ku rwegorw’intara y’uburengerazuba kakaba aka 10 ku rwego rw’iguhugu .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka