Abarwaye indwara zitandura bazajya bafashirizwa iwabo

Mu karere ka Huye hagiye gushyirwaho abafasha mu by’ubuzima, bazafashiriza abarwaye indwara zitandura mu ngo zabo, guhera muri 2017.

Ibitaro bya kaminuza i Butare biri gutanga amahuburwa ku bijyanye n'ubuzima
Ibitaro bya kaminuza i Butare biri gutanga amahuburwa ku bijyanye n’ubuzima

Iyi gahunda izatangirizwa mu tugari tune two mu Murenge wa Ngoma. Izashyirwa mu bikorwa n’abajyanama 24 bari guhugurwa n’ibitaro bya kaminuza i Butare (CHUB), mu gihe cy’amezi atandatu.

Dr. Theoneste Maniragaba, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko iyi gahunda izafasha, kuko bajya bagira abarwayi bigaragara ko nta cyizere cyo gukira, bakeneye kwitabwaho umunsi ku wundi.

Agira ati “Urugero nk’umuntu wakoze impanuka akagira kugagara zimwe mu ngingo (paralysie), aba ni bamwe mu bo bazitaho.”

Aba bajyanama bazwi ku izina rya Home Based Care Practitioners mu rurimi rw’icyongereza, ntibazasimbura abaganga. Bazajya bakora nk’abajyanama b’ubuzima, bafite ubumenyi bwose bw’ibanze bwo gufasha abarwaye indwara zitandura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Christine Niwemugeni, avuga ko iyi gahunda yashyizweho hagendewe ku byifuzo by’abasenateri.

Ati “Hari iminsi abasenateri basuye amavuriro baje kureba uko indwara abantu babana na zo ku buryo burambye zitabwaho. Mu byifuzo batanze, harimo ko twagerageza iyo nzira yo kubafashiriza iwabo.”

Dancilla Mukandahunga umwe mu barwarije bene izi ndwara ku bitaro bya Kabutare avuga ko iyi gahunda nitangira izaborohereza ingendo z’ababagemuriraga mu bitaro.

Abari guhugurwa batoranyijwe mu barangije amashuri yisumbuye (A2), ku bufatanye bw’Akarere ka Huye n’ibitaro bya Kabutare.

Bari guhugurwa ku bufatanye n’ikigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), kuko iyi ari na gahunda yo kugabanya abashomeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese paralysé niyo ndwaraitandura yonyine? Hari na diabète, hypertension, inyama zo munda n’izindi z’akarande (chroniques) kandi zitandura. Uwaba akeneye kwivuza izo ndwara ahamagare 0788449901/ 0728449902 bazamufasha

dada yanditse ku itariki ya: 10-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka