Kayitesi Chantal uba mu nkambi ya Mugombwa, aha aravuga ko nyuma yo kwicirwa umugabo muri Kongo agahungira mu Rwanda, yahuye n’ikibazo cyo kwiheba ku buryo yashoboraga no kwiyahura.
Agira ati “Nyuma rero y’uko gahunda y’isanamitima itangiriye mu nkambi, nagaruye icyizere cyo kumva ko ngomba kwibeshaho njye n’abana banjye ku buryo ubu ndi umwe mu batanga ibiganiro kuri iyi gahunda”. Ni ibisubizo kandi ahuriyeho na Mugemana Muyombo wo mu nkambi ya Kigeme.
Ati “Natekerezaga abantu banjye bapfuye imitungo twasize noneho nareba ubuzima bw’ubuhunzi umuntu arimo nkumva ndahungabanye, ariko aho mariye kujya mu matsinda ya Mvura Nkuvure ubu narakize”.
Nyiramutuzo Karehe Lucie nawe wo mu nkambi ya Mugombwa, avuga ko ibibazo batewe n’intambara birimo kwicirwa abantu no kunyagwa imitungo, byatumye ahura n’ibibazo byanavagamo amakimbirane mu miryango, ariko iyi gahunda ikaba yarabafashije kubivamo.
Theophile Sewimfura ayobora Duhumurizanye Iwacu Rwanda ari yo yatangaje gahunda ya mvura nkuvure mu nkambi z’Abanyekongo, avuga ko bajya gutangiza iyi gahunda mu nkambi bari bafite ibikomere byaturutse ku ntambara harimo ibibazo by’uko ababyeyi bari batakita ku nshingazo zabo, dore ko abagore n’abagabo batubahanaga byanatumaga abana b’abakobwa babyara imburagihe.
Ati “ Iyi gahunda rero ikaba ibi byose igenda ibikemura kuko abagore ntibubahaga abagabo babo babasuzugura bavuga ko nta cyo babamaze kuko umugabo wabo ari HCR” .
Avuga ko ibyo byatumaga bashyamirana cyane ariko aho Mvura Nkuvure bayigiriyemo, ibyo bibazo byarakemutse.
Gahunda y’isanamitima, Duhumurizanye iyifashwamo na Plan International ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, ikaba imaze kugera mu nkambi zirimo Kigeme, Mugombwa, Kiziba na Biheke.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|