Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ibinure ku nda bigatuma bagira mu nda hanini (nyakubahwa), bakwambara ntibaberwe, ndetse bamwe bikabatera ipfunwe.
Inzego z’ubuzima n’abikingije urukingo rwa Covid-19 rushimangira baravuga ko nta ngaruka zidasanzwe rutera, haba ku kuba rwakwica abantu cyangwa kubuza abagabo kubaka urugo igihe cyo gutera akabariro.
Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, yageze i Marburg mu Budage aho yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na BioNTech.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko igiye kongerera ubushobozi amavuriro y’ibanze (Poste de Sante), mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi zihatangirwa no gukemura ibibazo by’abayagana.
Amakara akoreshwa nk’umuti w’indwara zitandukanye harimo no gusohora uburozi mu mubiri, ntabwo ari amakara yo mu ziko cyangwa se mu mbabura amenyerewe, ahubwo ni amakara yatunganyirijwe kuba umuti azwi nka ‘Charbon actif/Activated charcoal’. Izina ryayo rya gihanga ni ‘Carbo vegetabilis’.
Mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba hari abaturage bibumbiye mu bimina, bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) kugeza mu mwaka wa 2023-2024 kubera gahunda yo kwizigamira.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko urukingo rwa Covid-19 mRNA rukorerwa muri Afurika y’Epfo rushobora kuzamara imyaka 3 kugira ngo rwemezwe.
Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, abantu batangira gukingirwa Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi (Mobile Clinic).
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga ziyakeneye. Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, abakozi b’ikigo cy’ubuzima bari mu kigo kibamo abapolisi giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima aho bakunze kwita kuri Traffic.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, aratangaza ko nta hantu na hamwe mu Rwanda haba umugambi wo gukingira umuntu ku gahato ahubwo ngo uwakingiwe ni we ushobora kugira ukundi abisobanura.
Vinaigre de cidre de pomme ni ubwoko bwihariye bwa vinaigre, butandukanye n’ubusanzwe, kuko isanzwe ikorwa muri alukoro nyuma yo gutunganywa igahinduka acetic acid, mu gihe vinaigre de cidre ( apple cider vinegar) yo nkuko izina ribigaragaza, ikorwa mu mbuto za pomme.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, u Rwanda rwakiriye imiti iri mu bwoko bw’ibinini igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yo mu bwoko bwa Tenofovir/ Lamivudine/Dolutegravir (TLD-B/90), iri mu macupa arenga ibihumbi 300.
Gahunda ya COVAX igamije gukwirakwiza Inkingo za Covid-19 ku isi hose by’umwihariko mu bihugu bikennye, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yujuje Miliyari imwe y’inkingo zimaze gukwirakwizwa mu bice bitandukanye ku Isi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko ubufatanye bw’Akarere, Umurenge, Akagari n’isibo, bwatumye bagera ku gikorwa cy’indashyikirwa, ku buryo ubu ngo mu masibo yose hamenyekanye abaturage babonye inkingo za Covid-19 n’abatarikingiza. Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwariyemeje ko nta muntu uzacikanwa na gahunda y’ikingira.
Fondasiyo ya Afriquia yo muri Polonye yahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ibikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo n’ubuvuzi bw’amagufa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yasobanuye uburyo abaturage batabonye urukingo rwa Covid-19 rwa kabiri n’urwa mbere bagiye kuruhabwa bitarenze ibyumweru bibiri guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba hari amavuriro y’ibanze adakora neza biterwa n’uko hari ba rwiyemezamirimo bayahabwa bagakora ibinyuranye bakayamburwa.
Abahanga mu buvuzi bw’amaso bavuga ko kwipimisha amaso nibura rimwe mu mwaka no kurya ibiribwa birimo intungamubiri za vitamini A birinda amaso kwangirika.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rwa AstraZeneca rwongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya Omicron.
Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kimaze gushyikiriza u Rwanda inkunga y’inkingo za covid-19 zirenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukumira iki cyorezo cyugarije isi.
Nk’uko byagenze mu gusoza umwaka wa 2020, ubwo hagendaga haduka ubwoko bushya bwa COVID-19 yihinduranyije harimo ubwavuzwe cyane bwitwa ‘Delta’, ubundi bwoko bushya bwiswe ‘Omicron’ bwageze mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 bwatumye ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera, icyizere cyo kurangira kw’iki cyorezo kirayoyoka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) ruvuga ko guhera kuri uyu wa mbere Mutarama 2022, abantu bose bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de Santé) ndetse n’abatanze 75% byawo, batarimo kubona serivisi z’ubuvuzi hifashishijwe ubwo bwishingizi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yakanguriye abantu bose harimo n’abakingiwe Covid-19 byuzuye, kwitabira gufata urukingo rwongerera umubiri ubudahangarwa cyane cyane abamaze amezi atatu bahawe inkingo zitari izo mu bwoko bwa mRNA.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 yashyize ibuye ry’ifatizo i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagiye kubakwa ikigo cyihariye kizajya kivura indwara z’umutima.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko abaturage bashyiriweho uburyo bushya buzajya bubafasha kumenya amakuru ajyanye n’uko bakingiwe cyangwa n’andi yerekeranye na Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yashyikirije ibitaro bya Kabgayi uruganda rukora umwuka wa Oxygen uhabwa abarwayi b’indembe badashobora guhumeka neza.
Mu gihugu cya Kenya, abaturage bategetswe ko bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije covid-19, mu gihe bagiye kujya ahantu hahurira abantu benshi. Hamwe mu ho abaturage basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko bikingije, harimo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange cyangwa se abifuza kwaka serivisi mu nzego za (...)
Nyuma yo kuvugurura ubuyobozi ndetse n’ibikorwa remezo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abayobozi b’ibyo bitaro bagaragaje ko hari gahunda yo gutangira gutanga amahugurwa agenewe gusa inzobere.
Leta ya Israel yatangaje ko mu gihe cya vuba iza gutangira gutanga doze ya kane y’urukingo rwa Coronavirus ku bantu bafite hejuru y’imyaka 60 y’ubukure.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Barafinda Sekikubo Fred, wiyita umunyapolitiki, yasubiye mu bitaro by’i Ndera byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, bitewe n’ibimenyetso yari amaze iminsi agaragaza.