Abaforomo bo mu karere ka Rusizi bashinja abashinzwe kuyobora ibigo nderabuzima kutaba umwanya ngo bakurikire amahugurwa baba batumiwemo kubera indonke.
Bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyagatare bavuga ko amakosa y’ibyiciro by’ubudehe yatumye abafataga imiti buri munsi bayibura.
Abaturage baganiriye na Kigali Today baravuga ko hari abatangiye kubura serivisi z’ubuvuzi, bitewe n’uko kubona ikarita y’ubwisungane ya mituweri bigoye.
Umudugudu wa Kabarore wageze ku 100% ku rwego rw’Akarere ka Rusizi bo bataragera kuri 40 mu bwisungane mu kwivuza bwa mituweri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burahamagarira ababishoboye bose kubafasha kwishyurira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abatishoboye batuye muri aka karere.
Abakozi b’ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Ngororero bashyizeho isanduku igamije kugoboka abakene babigana mu kubafasha kurya, kwambara, kwivuza n’isuku.
Minisiteri yUbuzima (MINISANTE) ivuga ko igiye gushaka uburyo yakoresha mu kugabanya ibiciro by’imiti y’indwara ya Hepatite, ku buryo byorohera buri wese.
Abatuye mu mujyi wa Kigali baraye bagenda kugira ngo bakirwe mu bantu 500 bari bemerewe gukingirwa indwara y’umwijima (Hepatite C) ku buntu.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga barinubira serivisi za mituweli, bavuga ko abifuza guhabwa amakarita bishyuriye bigenda gahoro.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima bishamikiye ku Bitaro bya Kibuye bahawe moto zizabafasha mu kwegereza abaturage ibikorwa by’ubvuzi birimo no gukingira abana.
Akarere ka Nyamagabe kafashe ingamba zo kubarura abaturage bafite uburwayi bwo mu mutwe bakavuzwa.
Umuyobozi w’umushinga Parthners in Health aremeza ko mu Karere ka Kirehe hagiye kubakwa inzu nini mu gihugu izatanga serivisi zo kwita ku bana bavukana ibibazo hakubakwa n’ishuri ry’ubuvuzi.
Abatuye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke barasaba ko ibitaro Perezida Kagame yabemereye byakubakwa i Gatonde aho kujyanwa mu Bigabiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufite impungenge z’uko mituweli y’uyu mwaka ishobora kudindizwa n’abanga kwishyurira bamwe mu biyandikishije ku rutonde rw’abagize umuryango.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Perezida wa Repubulika yavanye mu mwanya uwari Minisitiri w’Ubuzima Madamu Dr. Agnes Binagwaho.
Ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byo mu Karere ka Rutsiro birinubira ko bikoresha abakozi bake kandi bakira abarwayi benshi.
Abarwayi ba diyabete bakurikiranirwa ku bitaro bya Kibagabaga bashyiriweho aho bakirirwa hihariye bikabarinda ingaruka mbi bahura nazo bari ku mirongo.
Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, itangaza ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2016 buri muntu uzasanganwa virusi itera SIDA azahita ashyirwa ku miti, haherewe ku bafite ubwandu ubungubu ibihumbi 17.
Ubuyobozi bwa Farumsi y’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko ibigo nderabuzima n’Ibitaro bya Murunda bikomeje kwica igenamigambi ryayo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burahamya ko icyumweru cy’ibikorwa bya Gisirikare kizwi nka “Army week” kiri gukemura ibibazo by’ubuke bw’abaganga bagaragaraga mu Karere ka Bugesera.
Impuguke mu buvuzi bw’indwara zifata umuhogo, amazuru n’amatwi zivuga ko ibi bice bikunze kwibasirwa na kanseri, zigasaba abantu kuyivuza hakiri kare.
Abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi muri Gisagara babangamiwe no kudahererwa imiti ku mavuriro, bakoherezwa kuyigurira hanze kandi bafite mituweli.
Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane utuye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, arashimira Abanyarwanda n’abandi bose bamuhaye ubufasha butandukanye, akabasha kuvuza umwana we mu Buhinde.
Abaturage bivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Muganza kiri mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko bashimishijwe n’uko cyaguwe bakaba batakibyiganira ku bitanda nk’uko byahoze.
Umuryango w’Abafatanyabikorwa mu by’Ubuzima (Partners In Health) uratangaza ko gukora inkera y’imihigo mu rwego rw’ubuvuzi biruteza imbere kuko habaho kwisuzuma no guhiganwa.
Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro umusore w’imyaka 25 yasiramuriwe mu rugo bimuviramo kubyimbirwa ajyanwa kwa muganga arembye.
Leta igiye gutangira gushishikariza abaturage kwitabira kugura ubwisungane mu buvuzi “mituweli”, ihereye mu madini kugira ngo ayifashe gusakaza ubwo bukangurambaga.
Ibitaro byo mu Murenge wa Mukarange muri Gicumbi byafashije abahatuye no mu nkengero zawo kutakiremebera mu rugo kuko serivisi z’ubuzima zabegerejwe.
Abaturage baturiye Ibitaro bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga baravuga ko kuba bituzura, bibangamiye ubuzima bwabo kuko badashobora kubona serivise z’ubuvuzi hafi yabo.
Abayobozi b’ibigo nderabuzima bishamikiye ku bitaro bikuru bya Kibuye muri Karongi ko bahawe ibikoresho bizabafasha kwirinda impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara.