Umujyi wa Mombasa wibasiwe n’indwara y’amaso atukura

Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.

Umujyi wa Mombasa wibasiwe n'indwara y'amaso atukura
Umujyi wa Mombasa wibasiwe n’indwara y’amaso atukura

Inkuru yatangajwe na Capital Fm iravuga ko ubwo burwayi, bwagaragaye cyane mu mijyi ya Mombasa na Kilifi.

Abaturage basabwe kwita ku isuku cyane bakaraba intoki, kwirinda gukora ku maso, no gutiririkanya ibikoresho.

Mu cyumweru gishize ubuyobozi muri Tanzania bwasabye abantu kwitwararika, nyuma yo kubarura abantu 869 banduye iyo ndwara mu kwezi kumwe, by’umwihariko mu mujyi w’ubucuruzi wa Dar es Salaam.

Ubwo burwayi bwitwa ‘conjunctivitis’, nanone buzwi nk’uburwayi bw’amaso atukura, bufata igice gishinzwe kurinda ijisho kikabyimba kikanaribwa cyane.

Ibimenyetso byayo ni ugutukura kw’amaso, kubyimba, kuzana amarira no kuryaryatwa. Hari n’abarwayi bagira ikibazo cyo gutakaza amatembabuzi y’ijisho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mombasa ni muri Kenya ,mukosore mwibeshye mwandika Tanzania

nkusi yanditse ku itariki ya: 25-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka