RBC irasaba abantu kwirinda indwara y’amaso yandura

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba Abanyarwanda gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’indwara yandura cyane itera amaso gutukura, ikaba ngo yarageze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ntabwo hatangajwe ibihugu bituranye n’u Rwanda bimaze kugaragaramo iyo ndwara y’amaso iterwa n’agakoko bita Adenovirusi.

RBC ivuga ko uretse gutukura gukabije kw’igice cy’umweru cy’ijisho, iyo ndwara ituma umuntu yumva amaso ye aryaryata, akazamo amarira, ndetse ikaba yandura cyane.

Mu bindi bimenyetso biyiranga, hari ukokerwa no kubyimba kw’amaso, gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene, hamwe no kugira ibihu mu maso bituma umuntu atabasha kureba neza.

Iyi ndwara kandi hari abo itera gufatana kw’ibitsike n’amaso ku buryo kuyafungura bigorana, cyane cyane mu gitondo, ndetse no gutinya urumuri cyangwa ahantu hari umucyo.

RBC isaba umuntu ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso kwihutira kugana ivuriro rimwegereye, kugira ngo bamugabanyirize ububabare, ndetse banabuze amaso ye gukomeza kwangirika.

RBC ivuga ko kutihutira kwivuza iyi ndwara bishobora gukururira umuntu ubuhumyi n’indwara z’ubuhumekero, kandi ko uwakenera ibisobanuro birambuye ashobora guhamagara umurongo utishyurwa ari wo 114.

Uburyo iyo ndwara y’amaso yandura

RBC ivuga ko umuntu ashobora kuyandura akoze aho umuntu uyirwaye yakoze yarangiza na we akikora ku maso, cyangwa kuba yasuhuza uyirwaye mu gihe atarakaraba neza agahita yikora ku maso.

Uburyo bwo kwirinda Adenovirusi

Hari ugukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu gihe umuntu afite iyi ndwara, hamwe no kwirinda guhoberana n’abandi cyangwa kubakora mu ntoki mu gihe wikoze ku maso.

Hari ukwirinda kogera muri pisine cyangwa ahandi hakorwa n’abantu benshi mu gihe umuntu ayirwaye, kwirinda gusangira ibikoresho by’isuku n’umuntu urwaye ayo maso yandura nk’isume, amavuta yo kwisiga ndetse n’amataratara (amadarubindi).

Kwirinda guhererekanya ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu urwaye amaso yandura nka telefone, amafaranga atangwa mu ntoki n’ibindi, ndetse no kwirinda kurara ku buriri bumwe n’ufite iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze cyane kuduha inama.
Aya maso araryana cyane. Nyuma yo kumva uburibwe bw’urugo rwose, ndabagira inama yo gukora ibishoboka byose ngo mwirinde. Iyo ntabonana na muganga umenya mba narahumye mu minsi mike

Alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2024  →  Musubize

Ese Aya maso yakizwa n’iki

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2024  →  Musubize

Ese Aya maso yakizwa n’iki

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2024  →  Musubize

Murakoze ku bwo kuduhera amakuru ku gihe

Mugisha dieudonne ku gisozi yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka