Nyagatare: Begerejwe ibikoresho bizabafasha kurwanya Malaria

Umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba, Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Karere ka Nyagatare bagiye gushyira mu makoperative y’abahinzi amaguriro y’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya umubu utera Malaria kuko iyi ndwara abahinzi ari bo irimo kugaragaramo cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mwaka wa 2022 aka Karere kari aka kabiri mu Gihugu mu kugaragaramo Malaria nyinshi.

Imirenge igaragaramo iyi ndwara cyane ni uwa Rwempasha, Karangazi na Matimba. By’umwihariko ngo iyi ndwara iragaragara cyane mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba by’umwihariko mu Murenge wa Rwempasha ikaba yiganje mu bahinzi b’umuceri.

Murekatete avuga ko zimwe mu mpamvu zituma abakorera mu gishanga cy’umugezi w’Umuvumba barwara cyane Malaria ari uko bafite ubumenyi bucye kuri iyi ndwara no kuba badakurikiza ingamba zijyanye no kuyirinda, ari yo mpamvu batangiye ubukangurambaga bugamije kubahwitura kugira ngo birinde.

Yagize ati “Akarere karazamutse cyane muri aya mezi, Rwempasha mu mezi atatu bagize abarwayi ba Malaria hafi 3,000 kandi buri kwezi ubona imibare igenda izamuka, ari yo mpamvu tuganira na bo kugira ngo tubahwiture bakomeze ingamba zo kwirinda.”

Bamwe mu baturage bavuga ko impamvu barwara Malaria ari uko bahora mu gishanga kandi akaba nta buryo buhari bwo kwirinda kuribwa n’umubu.

Umwe muri bo yagize ati “Inzitiramibu ndayifite mu rugo ariko sinayizana mu gishanga kandi ni ho nzindukira, nkahirirwa nkahava ku mugoroba. Urumva imibu ntaho nayicikira. Birasaba ko batuzanira amavuta n’utundi tuntu duhumura ku buryo umubu utakwegera wagacanye yenda byadufasha kwirinda kurumwa n’umubu.”

Umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba mu mushinga Rwanda NGO’s , Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko abantu bibasirwa cyane na Malaria ari abakora mu mahoteli n’abakiriya, abahinzi b’umuceri, abarobyi, abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abanyeshuri barara ku mashuri, abagororwa, abacunga umutekano n’abakora kwa muganga.

By’umwihariko ku bahinzi mu bishanga by’umuceri ngo bagiye gushyira ibikoresho byifashishwa mu kwica imibu ku makoperative y’abahinzi kugira ngo bajye babibonera hafi kandi ku giciro gito.

Ati “Amavuta bazajya bakenera bisiga kugira ngo umubu utabarya, udukoresho bacana umwotsi watwo ukirukana imibu, ibyo bikoresho byose tugiye gushyira amaguriro ku makoperative yabo, buri muhinzi ajye abibonera hafi kandi ku giciro gitoya.”

U Rwanda rwavuye ku barwayi ba Malaria 400 ku 1,000 mu mwaka wa 2016 rugera ku barwayi 148 ku 1,000 mu mwaka wa 2020 ndetse n’impfu za Malaria ziva kuri 700 mu mwaka wa 2016 zigera ku 148 mu mwaka wa 2020.

Ibi bikaba byaratewe ahanini n’ingamba zashyizweho zo kuyirwanya hiyongereyeho gutera imiti yica imibu mu mazu mu Turere twagaragayemo iyi ndwara kurusha utundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka