Ngororero: Biyemeje kurwanya igwingira bazamura imyumvire y’ababyeyi mu kwita ku bana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwagaragaje ko imyumvire, ubukene n’amakimbirane ari byo nyirabayazana mu gutera igwingira riruta irindi mu turere mu myaka itanu ishize.

Ababyeyi basobanuriwe uko bakwiye kwita ku mirire myiza y'abana
Ababyeyi basobanuriwe uko bakwiye kwita ku mirire myiza y’abana

Akarere ka Ngororero gafite ijanisha rya 50.5% by’abana bafite imirire mibi, bisobanuye ko umwana umwe mu bana babiri mu Karere ka Ngororero afite ikibazo cy’imirire mibi.

Akarere ka Ngororero niko kaza imbere mu Rwanda mu kugira umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi, naho Intara y’Iburengerazuba ikaba iya mbere mu kugira abana bafite imirire mibi, nyamara u Rwanda rufite intego ko muri 2024 igipimo cy’igwingira mu bana batarengeje imyaka itanu kigomba kuba kiri munsi ya 19%.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko igwingira riboneka mu Karere ryatewe n’imyumvire ikiri hasi, amakimbirane mu miryango, kutamenya guteka indyo yuzuye n’ubukene.

Mukunduhirwe avuga ko nubwo izi mbogamizi zihari, Akarere ka Ngororero gafite ingamba zikumira igwingira ry’abana harimo kuzamura imyumvire y’ababyeyi mu kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa, aho umubyeyi asabwa kwipimisha inshuro enye, kugira ngo umwana n’umubyeyi bitabweho. Iyo umwana amaze kuvuka, umwana agomba kubona inkingo zose naho umubyeyi akabona indyo yuzuye, umwana abona mu mashereka, hamwe no gukomeza umuco w’isuku.

Gahunda ya Leta iteganya ko muri 2024, ibipimo by’igwingira mu bana bigomba kuba bitarenze 19%, ukaba ari umukoro ku Karere nka Ngororero ifite ibipimo bya 50.5%, nyamara kuva muri 2015 kugera muri 2020 karagabanyijeho igipimo cya 5.

Mukunduhirwe avuga ko bizeye ko uyu muhigo bazawugeraho bitewe n’ingamba bafashe.

Agira ati “Ikintu turimo gushyiramo imbaraga cyane ni ingo mbonezamikurire, aho umwana abona serivisi z’imirire, isuku no gukangura ubwenge, kandi tuba twizeye neza ko izo serivisi zimugeraho kubera abajyanama b’ubuzima. Dufite ingo mbonezamikurire ziri ku mudugudu zibarirwa mu 1113, abana bari mu ngo mbonezamikurire bagera 23,000 ku buryo twizera ko abana nibakomeza kwitabira ingo mbonezamikurire tuzagera ku ntego twihaye."

Mukunduhirwe akomeza avuga ko kugabanya igwingira bazagendera ku gikoni cy’umudugudu aho ababyeyi bahurira kabiri mu cyumweru bagatekera abana ndetse bagapimwa bikazafasha kurwanya imirire mibi.

Ati "Turimo gushyira imbaraga mu gupima abana ku buryo ugiye kugwa mu igwingira uhita umufasha byihariye akaba akize mu minsi 12. Dufite gahunda yitwa ‘Ni uwacu nakure neza’ ifasha ababyeyi badafite ubushobozi kandi turimo kwifashisha Urubyiruko rw’abakorerabushake barimo kubaka uturima tw’igikoni ndetse n’ababyeyi bubahiriza gahunda yo kugaburira umwana mu mudugudu. Dufite gahunda yo kubyarana muri batisimu, aho umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi yitabwaho bigakemuka."

Mukunduhirwe avuga ko muri 2017 Akarere ka Ngororero kari gafite abana barenga ibihumbi 3 400 bafite imirire mibi, ariko ubu barapimye basanga bafite abana bari mu mirire mibi 107.

Ati “Dufite gahunda yitwa ‘Ni umusanzu wanjye’ aho ababyeyi bakuze barengeje imyaka 55 biha gahunda yo gukemura amakimbirane mu muryango kuko aho yagaragaye haboneka guhimana no kutita ku mwana bikaba nyirabayazana w’imirire mibi. Dufite gahunda y’igitondo iba nibura kabiri mu cyumweru ku wa Kabiri no ku wa Gatandatu abaturage bakora isuku haba aho batuye n’aho bakorera. Ibi tubyitaho kuko umwanda na wo ugira ingaruka mu mikurire y’abana. Twateguye ko buri mudugudu ugomba kugira uturima tw’igikoni tutari munsi y’ijana, kandi na gahunda yo koroza abaturage irakomeje, aho abaturaye bahabwa amatungo magufi n’amatungo manini mu gufasha ababyeyi kubona ibikomoka ku matungo bagaburira abana."

Mukunduhirwe avuga ko ikibazo giterwa n’ubukene kizakemuka kubera imirimo, akemeza ko hari akazi kenshi kagiye gutangwa mu kurwanya isuri, bikazafasha ababyeyi kubona imirimo no kugira icyo binjiza.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bimwe mu bitera igwingira mu bana harimo ubushobozi buke aho bamwe badahabwa serivisi kubera ko bafatwa nk’abishoboye. Icyakora hari abemeza ko imyumvire n’amakimbirane ari byo nyirabayazana w’imirire mibi kuko hari abarwaza imirire mibi aho kujya kwa muganga bakajya mu bapfumu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mvuka ngororero mumurenge wa kavumu nge mbona igitera igw ingira Ni ubukene hano iwacu haba ibiryo ariko ntamafaranga ahaba nayumunyu arabura ibyiza nuko habaho gahunda yo gufasha abaturage guhanga imirimo ibyara amafaranga.

Ni kazungu yanditse ku itariki ya: 29-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka